-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Ibyabaye Umunsi Umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu Umwami

Ibyabaye Umunsi Umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu Umwami

Imyaka 79 irashije i Nyanza, ubu ahubatse Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Kristu Umwami habereye ibirori by’akataraboneka byamaze iminsi itatu, kuva ku wa 26-28 Ukwakira 1946, bisiga Umwami Mutara III Rudahigwa atuye u Rwanda Kristu Umwami na Bikira Mariya umugabekazi w’Ijuru n’Isi.

Paruwasi Gatolika ya mbere yashinzwe Save ku wa 8 Gashyantare 1900, bikozwe n’abapadiri b’abamisiyoneri ba Afurika, barimo Padiri Brard bitaga Terebura, Padiri Barthelemy n’Umufurere witwaga Ansèlme.

Kuva ubwo Kiliziya Gatolika yakomeje kugaba amashami mu bice bitandukanye kuko yahise igera i Zaza, Rwaza, Nyundo, n’uyu munsi ikibyara paruwasi zitandukanye kugira ngo ibashe kwegera abayoboke bayo by’ukuri.https://www.youtube.com/embed/7ybfPxnNtmo

Mu bihe bya mbere Kiliziya Gatolika n’andi madini ntiyorohewe no kubona abayoboke bashobora kubatizwa, gusa Kiliziya Gatolika yakoranaga bya hafi n’ubutegetsi bw’abakoloni n’Ababiligi bikarushaho kuyiha ingufu.

Amateka y’u Rwanda yerekana ko Umwami Mutara III Rudahigwa yimitswe Se Yuhi V Musinga, amaze kwirukanwa n’abakoloni mu gihugu. Kimwe mu byatumye abakoloni bamutoranya ngo amusimbure, ni uko yari muto kandi yemeye gukorera ku mategeko yabo nk’uko babishakaga.

Mu mitegekere y’u Rwanda, Rudahigwa ntiyagombaga kwirengagiza ingufu za Kiliziya Gatolika, kuko kuyisuzugura byashobora kumukururira ibyago dore ko ifatanyije n’Abakoloni bari bamaze gukura Se ku butegetsi.

Byatumye yiyegereza Kiliziya Gatolika cyane, abigaragaza abatizwa we na nyina Kankazi mu 1943, yongera kubyerekana mu 1946 atura u Rwanda Kristu Umwami.

Ibirori byo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami byari akataraboneka

Ibirori byabereyemo umuhango wo kwegurira u Rwanda Kristu Umwami byatangiye ku 26-28 Ukwakira 1946, byabereye i Nyanza (ubu ahubatse ishuri rya Collège du Christ-Roi de Nyanza), byitabirwa n’abanyacyubahiro barimo; Musenyeri Classe, Ryekmans, Umwami Mutara III Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Bivugwa ko mu gitondo umwami yavuye iwe mu Rukari yamabaye igisingo cyiza cyane cyari kimaze iminsi mike gihimbwe, hejuru gisezewe n’umusaraba. Yari yiteye igishura cy’ubwami gisa n’ibara ry’ijuru ricyeye, mu ijosi yambaye impeta ya Leopord II, umwami w’u Bubiligi.

Habanje ijambo rya Rezida w’u Rwanda, Bwana Sandrart, Musenyeri Deprimoz aha umugisha ishusho ya Kristu Umwami, misa ibona gutangira.

Mu kwinjira mu Kiliziya, intore zakoze imirongo ibiri iteganye, zifata amacumu ku muhunda, ibigembe bihurira mu kirere, abatumirwa bose banyura munsi yayo.

Nyuma ya Misa, Umwami Mutara III Rudahigwa yigiye imbere y’Isakaramentu Ritagatifu, abari mu Kiliziya bose bacecetse, akuramo ikamba, arishyira kuri aritari. Ni aho yavugiye isengesho yiha Kristu Umwami n’igihugu cye n’abantu be.

Isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Yezu

Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’Ijuru n’Isi.

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano munsi.

Natwe Abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mu ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye Isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.

Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranyije n’ingoma yawe. Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajyanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya ingoma yanyu yogere hose, ubu n’iteka ryose.

Amina

Umwami Mutara III Rudahigwa yiyegereje Kiliziya Gatolika kugeza ubwo atuye Kristu Umwami u Rwanda

Mu 2023, Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ‘umunsi wo gutura u Rwanda Kristu Umwami mu rwego rw’iminsi yibukwa muri Liturujiya. Bivuze ko ahantu hose basomye Misa ku wa 27 Ukwakira “bibutse igikorwa cy’Umwami Rudahigwa.”

Mu Misa yasomewe i Nyanza ku wa 27 Ukwakira 2025, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko mu gutura u Rwanda Kristu Umwami, “Rudahigwa si iteka yaciye ahubwo ni uguhamya ukwemera kwe, ni uguhamya ibyo yemera nk’Umwami, nk’umubyeyi w’igihugu […] Jyewe n’Ingomba yanjye tuzakorera Kristu Umwami. Abashaka bazankurikira, abadashaka sinzabacira ishyanga.”

Abahanga mu by’amateka y’u Rwanda bemeza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse nyuma y’umwaduko w’abakoloni n’abamisiyoneri binjiye mu gihugu kuva mu 1900.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena hagenzurwa ibikorwa mu guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, ku wa 20 Ukwakira 2025, yavuze ko iyo abamisiyoneri badasenya ubumwe bw’Abanyarwanda batari kubasha kwigisha Ivanjili ya Yezu Kristu.

Ati “Mu myaka 100 (1900-1994) ni ho ruzingiye kuko ni ho umukoloni, buriya abamisiyoneli n’abakoloni turabafatanye, ni bamwe. Ni kimwe bose, abemera ntitubipfe, ntawe mbuza kwemera ariko ni ukuvuga amateka abaje bavuga Imana y’abazungu bazanyemo n’ingengabitekerezo isenya. Kandi iyo badasenya ntibashoboraga kwigisha ivanjili yabo ngo bikunde.”

Dr. Bizimana yavuze ko nk’umuntu wize mu iseminari, akayivamo abura umwaka umwe ngo abe padiri azi byinshi cyane ku nyigisho n’amasomo batanga.

Ati “Mu isomo bita ‘missiologie’ ni ukuvuga uburyo bwo gukwirakwiza ivanjili, ibwirizabutumwa, uburyo bw’imikorere bari barahawe na Cardinal Lavigerie washinze abapadiri bera, n’Abayezuwiti ni yo bagenderagaho, n’Abadominikani bose aho bagiye ni icyo bitaga ‘Tabula Rasa’.”

Yasobanuye ko bishatse kuvuga ngo “aho mugiye kugira no muzashobore kubumvisha Ivanjili ya Yezu, mugomba kubanza mugahanagura, mukamenya imico yabo, mukamenya ururimi, noneho mukabahanaguramo imyemerere, imigenzo, imigenzereze. Ni cyo rero bakoze, barazaga bakabanza bakiga ururimi, bakamenya umuhango wo kubandwa uko ugenda, uwo guterekera uko ukorwa, icyo imaze noneho basanga Abanyarwanda badashobora kuzabamenya no kuzabashobora kuko kubandwa, uwabyaraga undi mu mandwa cyabaga ari igihango adashobora gutatira bibaho, bigisha ko ari imihango ya gipagani.”

Dr. Bizimana yavuze ko mu ngeri nyinshi z’Abanyarwanda usangamo abantu bayobotse amadini mu buryo busa n’ubuhumyi ku buryo iyo uberetse amateka yayo y’ahahise n’ibibi yakoze ukabihuza na siyansi bagufata nk’uyarwanya.

Ati “Iyo utangiye kubasobanurira ibintu bishingiye kuri siyansi, ku mateka, utabogamye bakumva ko urwanya idini aho kugira ngo barebe ikibi abitwaje idini badukoreye kugira ngo n’uyoboka rya dini azamenye amateka yaryo noneho ayoboke mu buryo buzima akosora ibyangijwe.”

Imbere ya Kiliziya i Nyanza hari ishusho nini ya Yezu, munsi y’ibirenge byayo handitse ngo ‘Kristu-Mwami, Ingoma yawe yogere hose’

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles