Abayoboke miliyoni 1,5, amashuri 1300 n’ibitaro: Imyaka 100 y’Itorero Angilikani mu Rwanda
Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryashinzwe mu 1925 na Captain Godfrey wahereye muri Diyoseze ya Gahini. Kuva ubwo ryagize uruhare rukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda.
Mu byo bishimira bagezeho muri iyi myaka 100 harimo amashuri arenga 1300 arimo amashuri y’incuke 853, amashuri abanza 258, amashuri yisumbuye 137 na kaminuza eshatu.
Bishimira ko bubatse ibitaro bitatu, ibigo nderabuzima 18, hoteli, inzu z’ubucuruzi, n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bifasha Abanyarwanda.
Musenyeri Mbanda uri mu mwaka we wa nyuma yabwiye IGIHE ko yishimira ko yabyaje umusaruro ububasha Imana yamuhaye hagamijwe gukomeza ubutumwa bwiza mu Rwanda.
Ati “Ninjiye dufite miliyoni 1,2 umubare wariyongereye. Mu gihe mbaye umwepisikopi mukuru tumaze gutangiza diyoseze ebyiri. Twatangiye iya Karongi n’iya Nyaruguru. Ni icyo gushima Imana.”
Musenyeri Mbanda wujuje imyaka 71 ku wa 25 Ukwakira 2025 yavuze ko ahabwa inkoni y’ubushumba, yasanze Rwaje yarashyize umusingi kuri Diyoseze ya Gasabo ariko hari byinshi bigikeneye gukorwa. Yavuze ko yakomerejeho bava ku bakirisitu bari 2903 “ubu dufite abakirisitu basaga 9000. Turashimira Imana cyane ko umubare wikubye hafi gatatu.”
Ati “Muri Diyoseze ya Gasabo ubwaho dufiteyo amashuri y’incuke 22 yubatse neza. Twubatseyo insengero 14 zubatse neza, na byo tugomba kubishimira Imana. Nageze Kibagabaga ushaka inzira unyuramo, ushaka aho ukandagira ariko ubu hari katedarari (Cathedral) nziza. Uhasanga inyubako nziza ya Trinity Corner, Trinity Plaza yinjiza amafaranga ari adutunze adushoboza gukora umurimo.”
Hishimirwa kandi ko i Kibagabaga hujujwe icyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, mu nyubako zimukiwemo bavuye i Remera, hakanabarizwa inzu yagenewe Umwepisikopi Mukuru n’umuryango we.
Ati “Iyo nzu sinyibamo mba mu yanjye ariko na yo yinjiza miliyoni 5 Frw ku kwezi. I Kibagabaga uhasanga inzu zigeretse ebyiri. Ni iterambere mu bikorwaremezo, umubare w’abakirisitu n’ivugabutumwa.”

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko yishimira ko agiye gusiga Itorero Angilikani ry’u Rwanda rishobora kwitunga
Mu guteza ubuvuzi na bwo ntibasigaye, Itorero Angilikani ry’u Rwanda rifite Ibitaro bya Gahini mu Karere ka Kayonza, ibya Shyira mu Karere ka Nyabihu, ibya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe ukongeraho amavuriro n’ibigo nderabuzima.
Musenyeri Mbanda agaragaza ko ku buyobozi bwe na we yagize uruhare mu gutangiza ibigo nderabuzima bibiri, na byo bikomeje guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ebyiri muri kaminuza eshatu za Angilikani zashinzwe ku bwe
Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryakomeye ku nkingi y’uburezi bufite ireme. Uyu munsi rifite kaminuza eshatu zirimo irya Muhabura Integrated Polytechnic College ryo mu Karere ka Musanze yatangiye mu 2014, uyu ryigirwamo n’abagera ku 4000.
Harimo irya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) riri mu Ntara y’Amajyepfo na ryo ritanga amasomo atandukanye kugeza ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza na East African Christian College (EACC).
Ubwo yatangizaga igikorwa cyo kubaka inyubako z’ubucuruzi muri EACC, Musenyeri Mbanda ati “Muri izi kaminuza nagize amahirwe yo gutangizamo ebyiri. Imana yaradufashije tuyubakira ibikorwaremezo byiza, dushaka ubushobozi butuma zishobora kwishima.”
Ni inyubako izuzura itwaye miliyoni 1$ (arenga miliyari 1,4 Frw). Hazubakwa ibyumba byo kwigiramo 16 bisanzwe, ibinini bibiri byakwakira abanyeshuri 160, ibindi 16 byagenewe umucuruzi, n’ibindi byumba 18 byagenewe ibiro n’aho kubika ibintu, byose bizubakwa mu mezi icyenda.
Musenyeri Mbanda yavuze ko EACC itangira intego yari uko mu 2026 yagombaga kuba ifite abanyeshuri bari hagati ya 4000 na 6000, ariko ubu 4000 biri kugeramo.
Ati “Ikindi porogaramu y’amasomo twifuzaga icyo gihe, harimo ubucuruzi, iyobokamana, uburezi, n’ubuvuzi yose yamaze kugeramo kandi akora. Twatangiye gahunda y’abantu bagomba kwigisha abo mu marerero na byo byarakunze. N’ibikorwaremezo twateganyaga byaraje.”
EACC iyoborwa na Dr. Papias Musafiri Malimba wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda. Yavuze ko bafite imishinga w’uko iyi kaminuza izaba yakira 6000 ari na bo izafungiraho.
Yavuze ko uretse laboratwari yuzuye ifasha abiga ubuvuzi, biteguye kuyishyiramo ibikoresho byose bisabwa, kongera amacumbi agezweho.
Ati “Tuzashyiraho ishuri ry’icyitegererezo ry’amashuri abanza. Uyu munsi dufite iry’incuke […] rizafasha abanyeshuri bacu biga uburezi muri kaminuza. Tuzongera n’amasomo twigisha. Twamaze gusaba ko twakongererwaho porogaramu umunani, eshanu z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’eshatu z’icya gatatu.”

Dr. Papias Musafiri Malimba agaragaza agaragaza ibyo EACC ayobora imaze kugeraho
Imyaka 28 irihiritse nta nkunga y’i Canterbury
Hashize igihe Itorero ry’u Rwanda n’andi yo mu ihuriro ryiyemeje gukurikiza ibyo Ijambo ry’Imana rigena rizwi nka GAFCON atandukanye n’iryo mu Bwongereza ryafatwaga nk’icyicaro cya Angilikani ku Isi.
Byatewe n’uko ab’i Canterbury, bahisemo imikorere abo muri GAFCON bemeza ko ari ugutandukira, irimo guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina n’ibindi.
Abantu bahise bumva ko aya matorero yiyomoye ku ry’u Bwongereza agiye guhungabana mu bukungu kuko bari bazi ko ari ryo ribunganira mu mikoro.
Abajijwe uko bazabaho Musenyeri Mbanda ati “Ahubwo ni bwo tuzabaho neza. Uko mbizi kuva mu 1997 nta nkunga n’imwe twigeze tubona riturutse i Canterbury. Ikorero Angilikani ry’u Rwanda rigeze aho rigomba kwitunga kandi ni ko biri.
Ibiro bikuru biritunze, diyoseze ziri kugera kuri urwo rugero. Ni cyo gituma dushishikariza abakirisitu bacu gukora cyane ngo babashe kwitunga. Nta gihombo tuzungukira mu byo twakoze.”
Ni ubutumwa Musenyeri Mbanda yageneye n’abatari abakirisitu Angilikani, akavuga ko “Abanyarwanda bose bagomba gukora cyane bakitunga” aho gutegereza ak’imuhana.
Musenyeri Mbanda yinjira mu nshingano nshya mu 2018, Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryaboana amafaranga y’abaterankunga, yita intica ntikize angana na 4000$ cyangwa 3000$ ku rwego rw’igihugu ariko ubu byarahindutse ntayo bacyakira.
Ati “Uyu munsi nta narimwe tubona muri ayo turitunze. Dushobora kurenza miliyoni 150 Frw ku kwezi aturuka mu bikorwaremezo twubatse. Nko muri Kaminuza EACC ibiyinjiriza ntibiri munsi y’arenga miliyoni 200 Frw ashobora kuyifasha.”

Inyubako ya miliyoni 1$ igiye kubakwa muri EACC yagenewe n’igice cy’ubucuruzi

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryatangiye imirimo yo kubaka inyubako ya miliyari 1,4 Frw yo muri EACC

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe kuri gahunda za leta zitandukanye

Abayobozi batandukanye n’ab’Itorero Angilikani ry’u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti 2000 muri Kaminuza ya EACC

Abo mu Ngabo z’u Rwanda na bo bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti 2000 muri Kaminuza ya EACC

Ubanza ibumoso ni Dr. Papias Musafiri Malimba uyobora EACC, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose na Musenyeri Laurent Mbanda

Abantu batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti 2000 muri Kaminuza ya EACC

Dr. Papias Musafiri Malimba uyobora EACC, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose na Musenyeri Laurent Mbanda batera igiti

Musenyeri Laurent Mbanda atera igiti muri Kaminuza ya EACC

East African Christian College (EACC) yatangiye mu 2021

East African Christian College (EACC) yigamo abarenga 4000

Imyaka 100 irihiritse Itorero Angilikani ry’u Rwanda ritangije ubutumwa mu rw’imisozi 1000. Hashize kandi imyaka irindwi riri mu biganza ya Musenyeri Laurent Mbanda kuko yasimbuye Onesphore Rwaje ku wa 17 Mutarama 2018.