0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Minisitiri Nsengimana yakomoje ku buryo AI yacubya ubucucike, ikanazahura ireme ry’uburezi

Minisitiri Nsengimana yakomoje ku buryo AI yacubya ubucucike, ikanazahura ireme ry’uburezi

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje uburyo Ubwenge Buhangano, Artificial Intelligence, bwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda by’umwihariko nko mu mashuri akigaragaramo ubucucike.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku buryo Ubwenge Buhangano, AI, bushobora guteza imbere uburezi, izwi nka ‘FEWA AI Summit 2025’.

Ni inama yabereye muri Kigali Convention Centre, ahateraniye Inama Mpuzamahanga y’Ikoranabuhanga rya Telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo, Mobile World Congress.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko iyi nama yateguwe hagamijwe kureba uburyo AI ikoreshwa mu burezi n’uburyo yakomeza kwifashishwa mu kuzamura ireme ryabwo, by’umwihariko mu bijyanye n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Ati “Dushobora kuyifashisha mu gihe tudafite abarimu bahagije, cyangwa se dufite ubucucike mu mashuri. Iyo umwarimu ari umwe, yita ku banyeshuri 30 cyangwa 40, nubwo biba bitoroshye ariko birakunda, ariko iyo utangiye kurenza uwo mubare ukajya muri 60, 70 birakomera.”

“Icyo AI ifasha ni ukugira ngo na ba bana barenze wa mubare ushobore kubitaho, kuko irakubwira ngo uyu mwana arimo arakora atya, uriya arimo arakora atya noneho ukabibonera hamwe. Ituma ushobora gukurikirana abana benshi kurusha uko wabikora utayifite.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko nka Minisiteri y’Uburezi batangiye ibikorwa byo guhugura abarimu ku ikoreshwa rya AI kugira ngo barusheho kumva uko ikoreshwa.

Ati “Ubu twangiye amahugurwa, tumaze guhugura abarimu 150, abarimu batanu muri buri karere, abo ni na bo barimu bazahugura abandi. Uyu mwaka tuzahugura abarimu bose kugira ngo batangire kuyimenya no kuyikoresha ndetse batangire nabo kuyihugura n’abana mu mashuri.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko umwaka utaha w’amashuri ari bwo MINEDUC izatangira gukoresha Ubwenge Buhangano mu masomo.

Insanganyamatsiko ya FEWA AI Summit ishimangira guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano, AI, mu burezi no mu y’indi mirimo ku Mugabane wa Afurika.

Minisitiri Nsengimana avuga ko kugira ngo birusheho kugerwaho hakenewe ko bafatanye n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo by’umwihariko ku bijyanye no kubaka ubushobozi.

Ati “Iyo utangiye kujya mu kuyikoresha, birasaba ko tuba dufite mudasobwa mu mashuri, tuba dufite porogaramu ya AI dukoresha mu mashuri. Icyo ni cyo bisaba, turi mu bufatanye na MINICT mu gushaka uburyo ibyo byose biboneka tukabijyana mu mashuri yacu kugira ngo bikoreshwe.”

Yavuze ko AI itaje gusimbura abantu ahubwo ifasha mu kubongerera ubumenyi, ndetse ashimangira ko abantu basabwa kwihugura ku bumenyi butandukanye buri hanze aho gucungira ku mirimo yasimbuwe cyangwa ikorwa na AI.

AI ntikoreshwa mu burezi gusa ahubwo inifashishwa no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima ndetse n’ibikorwa by’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles