Amashuri menshi n’urushako rwitondewe: Ipfundo ku masaziro meza mu mboni z’Abasenateri
Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu bagaragaje ko hakiri ibibazo by’ingutu mu gutegurira abantu kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, kuko kugira ngo umuntu azabeho neza mu zabukuru bisaba ko aba yarakoze imyaka myinshi kandi afite akazi keza.
Byagarutsweho mu kiganiro huje iyi komisiyo na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ku wa 20 Ukwakira 2025, hagenzurwa ibikorwa mu guteza imbere imibereho yabageze muzabukuru.
Senateri Cyitatire Sosthène yagaragaje ko mu busesenguzi yakoze, yasanze kugira ngo umuntu asaze neza mu Rwanda bisaba kuba umuntu yarakoze imyaka irenga 30 ukora uniteganyiriza.
Ati “Ugomba kuba warize kandi ukiga menshi kugira ngo ushobore gusaza neza. Ugomba kwiga, ukiga vuba kugira ngo nibura utangire gukora ugifite imyaka 25, ukiga amashuri menshi kugira ngo ushobore nko gukora imyaka hagati ya 35 na 40.”
Ubushakashatsi ku bakora n’abashomeri mu Rwanda bwa Gicurasi 2025 bugaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda bafite imyaka 16, bemerewe gukora akazi ari miliyoni 8,5, barimo miliyoni 4,5 bafite akazi mu gihe abarenga ibihumbi 710 bari abashomeri.
Cyitatire yavuze ko gukora akazi kamwe bitatuma umuntu agira amasaziro meza.
Ati “Icya kabiri ni ugukora kandi ntukore kamwe. Icya gatatu ni ukugira amahirwe yo kubona umwanya mwiza w’umurimo, kuko umwanya w’akazi ni ikintu gikomeye cyane. Ushobora kwiga amashuri menshi ariko niba utagiye mu mwanya mwiza, nanone bigabanya amahirwe yo kugira ngo ushobore kuzasaza neza.”
Urushako rushingiye ku mibare
Abenshi mi bashinga ingo bavuga ko bagendeye ku rukundo, ariko Senateri Cyitaire asanga bitatuma basaza neza mu gihe badafite ibyo binjiza bose kandi bitubutse.
Ati “Gushaka neza, kandi birimo imibare bitari ukujyana umutima gusa, ngo ni mwiza, ndamukunda, asa neza. Agomba kuba yarize menshi kimwe nawe, afite umwanya w’akazi mwiza kimwe na we kugira ngo muzashobore kubaho neza.”
Yashimangiye ko nyuma yo gushaka “Ugomba kubyara bake, babiri, batatu ukageza aho. Uko ubyara benshi ni ko bikugora kuzasaza neza…kugira ngo ushobore na bo kubaha amahirwe yo gukora neza, no kuzajya mu myanya y’akazi myiza.”
Abandi bantu bagira amahirwe yo gusaza neza mu ngo ni abarazwe imitungo n’imiryango yabo cyangwa abagize inshuti zibaha impano zifite agaciro karemereye.
Ati “Ibi bintu rero ntabwo ari ibintu by’abantu bose. Ni ikibazo gikomeye. Nibwira ko dukwiriye kwicara tukabyiga neza niba dushaka ko abantu bakora kandi bagasaza neza.”
Senateri Prof Dusingizemungu yagragaje ko abashinzwe abakozi bakwiye gukora ibisanzwe byo kumenya imishahara n’abagomba kwirukanwa ariko bakanashyiraho uburyo bwo gutegura abegereje kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kugira ngo bazagire ubuzima bwiza.
Ati “Hari igihe ujye mu kiruhuko cy’izabukuru ugatangira kujya ubyuka wambaye imyenda yo kuraramo, saa Yine yagera ugasoma ku kantu hanyuma ukazapfa. Ariko ahantu henshi twagiye dukora ntabwo bajya bategura abantu. Ikiruhuko cy’izabukuru kigera utarigeze ubyitegura…nanjye nakoze muri Kaminuza imyaka myinshi ariko bagenzi banjye b’aba-professeur umunsi yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru bamaraga amezi atatu bagahita bapfa. Ubuzima bugahita buhinduka bukamera nabi.

Senateri Cyitatire (ibumoso) yavuze ko kugira izabukuru udafite ibibazo by’ubukungu bikigoye
Yavuze ko nka Prof Muswahili igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cyageze bamubwiye ko kuva muri Nzeri atazasubira mu kazi kubyakira biramunanira, akajya kureba umunyamabanga w’ishami akamubwira ko azajya kwigisha amasomo runaka mu mashuri atandukanye no ku masaha atandukanye.
Ati “Wa munsi yambwiye akaza mu biro byanjye akambwira ati jya kunyereka ishuri njya kwigisha kandi yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.”
Yongeyeho ko “Ikintu cyo guherekeza, ikintu cyo kujya inama, gutegurira abantu kuzajya mu kiruhuko cy’izabukuru ntabwo gikorwa ku buryo buhagije. Abageze mu zabukuru muri rusange hari n’ababa badakeneye cyane amafaranga, ahubwo hari n’ibindi.”
Senateri Dusingizemungu asanga abantu babaye Abasenateri cyangwa abakoze indi mirimo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru baba bakwiye gutumirwa mu minsi mikuru, kureba bagenzi be bakiri bato akabagira n’inama.
Ati “Ahandi nabonye hari ibibazo rero, abantu bihaye Imana, abapadiri, abafurere, ndabararihiye bimeze nabi. Kera nkiri umwana niga i Kabgayi, hari umufurere wigeze gusaza [kwitaba Imana] amara iminsi itatu bagenzi be bataramenya ko yashaje. Ubundi twajyaga duca imbere y’icyumba cye nk’imvura yaguye kugira ngo akomeze kwihuza n’urubyiruko yanywaga inkono y’itabi akaba yari afite akadobo aciramo agashyiramo n’amazi twacaho akabitumenaho kugira ngo akomeze kuganira n’urubyiruko.”
Yasobanuye ko amaze gupfa, bagiye kureba basanga umusaza yaratabarutse.
Ati “Kandi abenshi batagiye muri iyi gahunda y’ubwiteganyirize. Ubukangurambaga na ho bugereyo kuko ni abantu benshi na bo biteganyirize izabukuru kubera ko basaza rimwe na rimwe badafite ibyangombwa bituma basaza neza.”
Yanavuze ko mu bihugu bimwe hari aho wasangaga abagiye mu zabukuru ari bo bafite amafaranga menshi ariko mu Rwanda ugasanga ari abakene.
Imibare ya EICV 7 igaragaza ko ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu Banyarwanda hagati ya 2017 na 2024, kandi n’abakuru bari mu bo bwibasira. Abafite imyaka 66 kuzamura bari munsi y’umurongo w’ubukene ni 21%, abafite imyaka iri hagati 56 na 65 bangana na 24%, abari mu myaka iri hagati ya 46 na 55 bo bangana na 28%.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Nkulikiyinka Christine yavuze ko abantu bagiye kujya mu zabukuru badakwiye kumenyeshwa mu butumwa ko igihe cyabo cyo kujya mu zabukuru kigiye kugera, ahubwo baherekezwa.
Ati “Ni ukureba uburyo umuntu yabikoraho ku buryo byoroha ahubwo abantu bakagira amasaziro meza mu Rwanda bitabasabye imbaraga nyinshi nk’izo mwerekanye hano.”
Abo mu rwego rw’abikorera bakorana ubwoba
Senateri Cyitatire yagaragaje ko abakozi bakorera abikorera mu Rwanda usanga benshi bahembwa neza, bakanavurwa hakoreshejwe ubwishingizi ariko bagera mu zabukuru ntibakomeze kuvurwa.
Ati “Iyo bageze mu zabukuru kubavura [hakoreshejwe RAMA] bihita bivaho. Kandi yarangiza akaba afite na pansiyo nziza kuko akenshi aba yarakoreye amafaranga menshi, ariko akenshi iyo ageze mu myaka 65, kujya mu bwishingizi bundi ntibabemerera ngo bageze mu myaka yuzuye ibyago. Kuki abo bantu n’ubundi baba barakoreye igihugu, kuki RAMA itahita ibafata, kuko ni ukwishyura imisanzu…madamu wanjye yakoze muri banki, ubu yageze mu kiruhuko cy’izabukuru ariko ubwoba afite! Njye yaramvuzaga, nigeze kumara imyaka 20 ntakoresha RAMA kubera ubwishingizi yari afite ari bwo bwari bwiza kurusha RAMA, ariko avuyemo yagize amahirwe ko ndi muri RAMA ariko ubwoba agira ni ukuvuga ngo umunsi uzaba utakiriho bizagenda gute?”
“Nidukure ubwoba mu bantu kuko umuntu ufite imyaka 60 ubaho mu bwoba ntabwo ashobora kubaho indi myaka yiyongereyeho.”
Minisitiri Nkulikiyinka yagaragaje ko yaba uwikorera cyangwa umukozi wa Leta badakwiye gusaza mu bwoba.
Ati “Turaza kukiganiraho na RSSB kuko yaba uwo mu rwego rw’abikorera cyangwa abakozi ba Leta bose ni Abanyarwanda imibereho myiza yabo iratureba cyane cyane iyo bageze mu zabukuru.”
Imibare y’Ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko abantu bafite hagati y’imyaka 60 na 64 ari 311.001, abafite hagati y’imyaka 65 na 69 bagera kuri 214.001, abafite imyaka 70-74 barenga 147.138 na ho abafite 75-79 barenga 77.805. Abanyarwanda bafite imyaka 80-84 barenga 57.999 m gihe abarengeje imyaka 85 ari 54.985

Senateri Umuhire Adrie na Kanziza Epiphanie basabye ko gahunda ziteza imbere abageze mu zabukuru zitabwaho kugira ngo bagire amasaziro meza

Minisitiri Amb. Nkulikiyinka Christine yijeje ko bazaganira n’inzego bireba ku buryo abageze mu zabukuru babona serivisi bakenera


