Iby’ingenzi kuri raporo u Rwanda rugiye gushyikiriza Loni ku Burenganzira bwa Muntu
inisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) igiye gushyikiriza Agashami k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu raporo ikubiyemo ibyagezweho ku myanzuro 160 ijyanye no kurengera Uburenganzira bwa Muntu rwahawe.
Ibikubiye muri iyo raporo byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2021 ubwo u Rwanda rwahabwaga imyanzuro 260 ijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu ariko rwemeza gushyira mu bikorwa 160.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko iyo myanzuro yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rigera hafi kuri 97% ndetse ni ryo rya mbere riri hejuru ugereranyije n’izindi nshuro eshatu zabanje.
Yagize ati “Ntitubikora gusa ngo twubahirize amategeko y’i Genève. Guteza imbere uburenganzira bwa muntu ni inshingano yacu bwite nk’igihugu. Biteganyijwe mu Itegeko Nshinga ryacu kandi biri no mu cyerecyezo cy’igihugu cyacu.”
Iyo myanzuro iba ikubiyemo ibigize ubuzima bw’igihugu byose bikorwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Bivuze ko iyo raporo ifasha igihugu kumenya aho gihagaze mu kubahiriza uburengenzira bwa muntu hagendewe ku biteganywa na Loni.
MINIJUST igaragaza ko muri iyi myaka itanu yahuguye abakora mu nzego z’umutekano n’iz’ubutabera bagera ku 3000 mu kwihutisha ibirego, kubahiriza uburenganzira bw’uburana ndetse no kurwanya iyicarubozo.
Hahuguwe kandi abakora mu nzego zishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko barimo abayobozi n’abacamaza bagera kuri 673 bahuguwe mu byiciro 22.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburengazira bwa Muntu mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 iyo raporo igaragaza ko yakoze ubugenzuzi mu magororero 40 na za kasho 103 ireba uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.
Muri iyo myaka itanu kandi abantu 9.328 bari mu byiciro bifatwa nk’iby’abanyantege nke bahawe ubwunganizi mu by’amategeko ku buntu hamwe n’abandi barenga 7.000 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina barabuhabwa.
MINIJUST kandi igaragaza ko u Rwanda nk’igihugu gifite imiyoborere myiza ku rwego rwa Afurika nk’uko binagaragazwa n’intonde zitandukanye binajyana n’imitangire ya serivisi aho muri iyi myaka itanu serivisi zatangirwaga ku rubuga Irembo zavuye kuri 89 zigera kuri 220.
Muri iyo myaka kandi uburyo abaturage bishimira serivisi za Leta byavuye kuri 76,2% bigera kuri 89,6% mu 2024.
Mu 2024 kandi u Rwanda rwashyize umukono ku Masezerano ya Budapest yerekeye kurwanya irondaruhu rikorewe kuri murandasi.
Mu 2023 na bwo havuguruwe Itegeko Nshinga hagamijwe kuruhasho kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kugabanya ikiguzi cy’amatora.
MINIJUST mu 2024 kandi yatangije ikigo ADR gifasha mu guteza imbere umuco wo gukemura amakimbirane abantu bafitanye hakoreshejwe ubuhuza kikaba kimaze gukemura ibirego birenga 12.000 byatumye hazigamwa miliyari 7 Frw.
Iyo raporo kandi igaragaza ko hashinzwe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanuyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu rwego rwo kurwanya Jenoside no kurushaho gusigasira ubumwe.
Mu kurwanya Jenoside kandi u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibyasabwaga bituma Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu 2023 rishyira mu Murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iyi myaka itanu kandi iro raporo igaragaza ko ubukene bwagabanutse buva kuri 39,8% bugera kuri 27,4% kandi abagera kuri miliyoni imwe n’igice bava mu bukene bukabije.
Mu bijyanye n’uburezi nk’uburenganzira bwa ngombwa, hubatswe ibyumba by’amashuri 20.781 mu myaka itanu, ibigo by’amashuru bishya 650, kandi byajyanye no kongera ibigo bishobora kwigisha abafite ubumuga n’abarimu babigisha.
Iyo raporo kandi igaragaza ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda cyabashije kwinjira mu kiciro cya gatatu mu kubahiriza ibiteganywa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS). Ni ikiciro kirimo ibihugu 18 ku Isi ndetse u Rwanda rwari rubaye Igihugu cya munani kibigezeho muri Afurika.
Mu bikubiye muri iyo raporo kandi harimo n’indi mibare itandukanye igaragaza ibyakozwe mu kwita ku burenganzira bwa muntu irimo kongera abagore mu nzego zifata ibyemezo, ibijyanye no kwita ku mpunzi raporo zitandukanye zashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu biza imbere mu ngingo zitandukanye n’ibindi.
Harimo kandi ibipimo by’ibyo u Rwanda rwakoze mu kurengera ibidukikije, kwita ku byiciro by’urubyiruko by’umwihariko mu kurwanya ubushomeri, ibijyanye n’ubuvuzi n’ibindi.
Ibikubiyeo muri iyo raporo bizashyikirizwa Agashami k’Umuryango w’Ababumye gashinzwe Uburengazira bwa Muntu gakorera i Genève mu Busuwisi ku itariki 21 Mutarama 2026.
Iryo suzuma ryatangiye mu 2006 u Rwanda ruryinjiramo mu 2011 ruhabwa imyanzuro 67, rusubirayo mu 2015 rugaragaza uko rwayishyize mu bikorwa ruhabwa indi 50.
Iyo yararangiye mu 2020 ruhabwa indi 160 mu 2021 ari yo rugiye gutangaho raporo.
Kimwe mu by’ingenzi byakozwe mu myanzuro iheruka u Rwanda rwahawe yarangiye mu 2020, ni ugutandukanya Polisi n’Ubugenzacyaha aho hashinzwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu 2017.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel agaragaza ko iyo myanzuro izashyikirizwa Loni yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rigera hafi kuri 97%


