Ingingo 10 zikomeye u Rwanda rukoresha rureshya abashoramari
U Rwanda rwiyemeje kuba igihugu giha rugari abashoramari mpuzamahanga rugamije iterambere mu nzego zarwo zose no kuba gifite ubukungu buteye imbere mu 2050.
Ibyo bikorwa kubera politiki zihamye, inzego zifite imiyoborere isobanutse no gushyira imbere ibikorwaremezo by’igihe kirekire, gitanga amahirwe afatika y’ishoramari rirambye kandi rifite umutekano.
Iyo rureshya ishoramari mpuzamahanga, rukoresha ingingo zitandukanye kugira ngo abashoramari babashe kwizera ko imari barushoyemo ishobora kungaka kandi ko yashowe ahantu hizewe. Muri iyi nkuru, turagaruka kuri zimwe mu ngingo u Rwanda rukoresha rureshya abashoramari, twifashishije inyandiko yakoreshejwe i Washington DC mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Umutekano n’imiyoborere ihamye
U Rwanda rufite izina ku ruhando mpuzamahanga kuko ruzwiho kugira imiyoborere ihamye ndetse n’umutekano.
Kuri ubu ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku wa 27 ku Isi mu kugira umutekano n’ituze. Ruri kandi ku gipimo cya 73,1% mu kurwanya ruswa no kuri 61,5% mu buryo bw’imiyoborere n’imikorere y’inzego za Leta no ku mwanya wa gatatu nk’igicumbi cy’Imari.
Ibi byerekana umutekano w’ishoramari n’uburyo bworohereza abashoramari gukora ntacyo bikanga.

Imiyoborere ihamye y’u Rwanda iri mu byo abashoramari bishimira

Imiyoborere myiza n’umutekano ni bimwe mu byo abashoramari bakurikira mu Rwanda
Ubukungu bukura vuba
U Rwanda rufite ubukungu bwiyongera ku gipimo cy’impuzandengo ya 9,1% hagati ya 2021 na 2024.
Ubukungu bwatangiye kwaguka mu buryo budashingiye ku buhinzi gusa, kuko serivisi zigira uruhare rwa 48% mu musaruro mbumbe w’igihugu, inganda 21%, naho ubuhinzi bukagira 25%.
Ugereranije n’imyaka 10 ishize, abaturage bafite amashanyarazi bavuye kuri 22% mu 2014 bagera kuri 72% mu 2024, naho 92% bafite serivisi z’imari zemewe.
Uretse umuvuduko w’iterambere, imibereho myiza y’abaturage nayo yarazamutse, harimo kugabanuka cyane kw’impfu z’abana, icyizere cy’ubuzima cyazamutse ndetse no kuba ari igihugu gishyize imbere gahunda y’uburezi kuri bose.

Iterambere ry’inganda ni kimwe mu byo abashoramari bashaka kuza mu Rwanda berekwa
NST2 n’icyerekezo 2050
Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda kigamije ku kurugeza mu rwego rw’ibihugu bifite ubukungu buhambaye, bushingiye ku nganda na serivisi.
Muri icyo cyerekezo kandi u Rwanda rushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, rukaba rugaragaza ko mu myaka 25 gusa isigaye ruzaba ari igihugu gikize.
Mu kuganira cyangwa kureshya abashoramari, u Rwanda runakoresha gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2 izashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu aho yahereye mu 2024-2029.
Iyi gahunda, igamije gukomeza umuvuduko w’ubukungu urenga 10% ku mwaka, kongera umubare w’abizigamira, no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
Kuba rero igihugu gifite gahunda ifatika n’intego z’igihe kirekire bituma abashoramari babona icyerekezo gihamye cyo kubakiraho ishoramari ryabo.

Igishushanyo mbonera cyerekana isura Kigali izaba ifite mu 2050

Abashoramari babonye icyerekezo cy’u Rwanda, bifuza kugira uruhare mu iterambere ryarwo kuko baribonamo inyungu

Ishoramari mu bikorwaremezo bikomeye
Ibikorwaremezo ni imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’u Rwanda.
Kuri ubu igishyizwe imbere ni umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya gifite agaciro ka miliyoni 840 z’amadolari, kizakira abagenzi miliyoni 8.2 ku mwaka wa mbere mu 2028.
Hari kandi imishinga irimo Nyabarongo II izatanga megawati 43,5 z’amashanyarazi no kuhira hegitari 20.000 n’ibindi bikorwa byo kugeza amazi n’isukura ku baturage n’ibindi.
U Rwanda kandi rugaragariza abashoramari ko rushyize imbaraga mu kwagura imihanda, no gushyiraho ibigo by’ubumenyingiro byiyongera ku gihugu hose.
Ibi byose byoroshya ubucuruzi n’itumanaho, bikagabanya ibiciro by’imikorere y’inganda n’amasosiyete.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera cyitezweho gufasha u Rwanda mu kuba igicumbi cy’ingendo
Igicumbi cy’ingendo muri Afurika
Kimwe mu byo u Rwanda rugaragariza amahanga ni uko ruri mu mutima wa Afurika ku buryo kurugeraho bigufasha kugera ku isoko rigari ry’abarenga miliyari 1,3 bo kuri uyu mugabane.
Kigali iri kugenda iba ihuriro rikomeye ry’indege mu karere.
Nyuma yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya kiri kubakwa ku bufatanye n’Ikigega cy’ishoramari cya Qatar (Qatar Investment Authority) kizakira abagenzi miliyoni 7 mu cyiciro cya mbere, kizamuka kugera kuri miliyoni 14 mu 2032, u Rwanda ruzaba ari icyerekezo cyiza mu Karere.
Ibi bijyana n’iyagurwa rya RwandAir no kongera ibyerekezo iganamo, bizatuma ibasha guhuza byoroshye umugabane wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange.
Kuri ubu indege za RwandAir zijya mu byerekezo 23 hirya no hino ku Isi.
Inyigo zigaragaza ko abagenzi b’indege muri Afurika bazagera kuri miliyoni 80 mu 2030, bikongera amahirwe y’ubucuruzi n’ubwikorezi.

RwanAir ishaka kwagura ibyerekezo indege zayo ziganamo hirya no hino ku Isi

Serivisi za RwandAir ni kimwe mu byishimirwa n’abakoresha iyi sosiyete mu ngendo zayo
Gushyira imbaraga mu bukungu butangiza ibidukikije
U Rwanda rwiyemeje kuba igihugu kidateza ibyuka bihumanya ikirere bitarenze 2050 kandi rwasohoye ingamba nshya z’ibikorwa bigamije kwita no kubungabunga ikirere (NDCs) mbere y’ibindi bihugu bya Afurika.
Ikigega FONERWA kimaze gukusanya miliyoni 200 z’amadolari no guhanga imirimo irenga 140.000. u Rwanda kandi rukomeje kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi birimo moto n’imodoka bitwara abantu n’ibintu.
Rwanabonye inkunga ikomeye irimo miliyoni 319 z’amadolari yavuye mu kigega cya IMF (Resilience and Sustainability Trust). Ibi bitanga icyizere ku bashoramari bashaka gushyira imari mu mishinga irambye mu gihugu.

Gahunda zijyanye no kuhira mu rwego rwo kongera umusaruro nazo zikomeje gushyirwamo imbaraga

Muri gahunda y’ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije imodoka z’amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu ngendo

Iterambere ry’ubutabera n’ihame ry’uburinganire
U Rwanda rufite umwanya wa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko 63,75% ndetse n’aba minisitiri 51,9%.
Gushyira imbaraga mu kwimakaza uburinganire, no kuba ruza mu bihugu biri ku isonga mu kubahiriza amategeko no gutanga ubutabera, biri mu mpamvu zishobora gukurura abashoramari.
Ibi bitanga isoko ryo kwagura ubucuruzi, abakozi bafite ubushobozi, kandi bikongera icyizere ku bashoramari bashaka ahantu hafite iterambere rirambye kandi ridaheza.

Ihame ry’uburinganire mu Rwanda ryamaze kumvikana neza ku buryo biri mu binyura amahanga
Ubukerarugendo butera imbere n’ubufatanye mpuzamahanga
Ubukerarugendo bwazamutseho 4% mu 2024 n’ubwo hari ibibazo by’indwara nka Marburg na Mpox.
U Rwanda rufite ibikorwaremezo by’imyidagaduro n’imikino bigezweho, harimo stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45.000, BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000 n’izindi nyubako zakira inama mpuzamahanga n’ibitaramo.
Ikindi u Rwanda rugaragaza ni uburyo Visit Rwanda ifatanya n’amakipe akomeye ku Isi nka Paris Saint-Germain, Arsenal na Bayern Munich butuma igihugu kimenyekana ku rwego mpuzamahanga, bigafasha no mu gukurura ishoramari mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Iyi gahunda ya Visit Rwanda ikomeje kwagurirwa no mu bindi bihugu, aho kuri ubu yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku makipe yo mu Mujyi wa Los Angeles ari yo LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).

Visit Rwanda imaze kuba ikirango mpuzamahanga

Imikoranire y’u Rwanda n’amakipe mu kwamamaza yaguye imbibi z’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga


Visit Rwanda yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze LA Clippers na LA Rams
Ubukungu butajegajega
U Rwanda rufite ubukungu butajegajega cyane ko rugaragaza ko rufite amadevize ahagije yarufasha kugura ibicurzwa nibura mu gihe cy’amezi atanu.
Ni igihugu kandi gifite politiki y’imari iboneye yagabanyije izamuka ry’ibiciro rikaba kuri 4,8% mu 2024.
Amabanki afite ubushobozi buhagije kandi inguzanyo zitishyuwe ziri kugabanuka. Ibi bituma igihugu kiba ahantu hizewe ku bashoramari b’igihe kirekire.

Amategeko yorohereza ishoramari
U Rwanda ruri mu bihugu byiza ku Isi mu korohereza ubucuruzi, rukaba urwa 5 ku Isi mu ishusho rusange yo koroshya ubucuruzi rukaba n’igihugu gifasha mu kwakira abashoramari no gukorerwamo.
Abashoramari boroherezwa mu kwandikisha ishoramari ryabo, kubona ibyangombwa bikenewe mu buryo bwihuse kandi no guherekezwa mu rugendo rwabo rwo gutangira.
Rworoheje amategeko y’imisoro, ruvugurura amategeko agenga ishoramari, kandi isoko ry’imari imbere mu gihugu riri gukura kuko kuri ubu rifite impapuro z’imari z’igihe kirekire zigeze no ku myaka 20.
Ibi byose byorohereza abashoramari kubona inguzanyo cyangwa gushora imari ku buryo bworoshye kandi butekanye.
Ku bashoramari bashaka ahantu hari amahirwe menshi kandi hatekanye, u Rwanda ni amahitamo akomeye.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yerekana ko mu 2024 handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, ni ukuvuga arenga miliyari 4528 Frw avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.



