-8.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Mu mezi atatu gusa abagabo 19 bafunzwe bazira gutera inda abangavu

Mu mezi atatu gusa abagabo 19 bafunzwe bazira gutera inda abangavu

‎Mu gihe kingana n’amezi atatu gusa, inzego z’umutekano ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, bataye muri yombi abagabo 19 bakekwaho gutera inda abangavu.

‎Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda, igihangayikishije kurushaho ni uko akenshi baziterwa n’abagabo bubatse ingo.

‎Mu kiganiro umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yagiranye na IGIHE yavuze ko bafite abangavu 110 babyariye iwabo.

‎Yagize ati: “Turacyarwana no kugira ngo abahohotera abo bana bamenyekane, bashobore kuba bashyikirizwa ubutabera kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi ni n’icyaha kidasaza.”

‎Uyu muyobozi avuga ko gufata abakekwaho iki cyaha harimo imbogamizi kuko abangavu batewe inda hari ubwo bahishira ababahohoteye, banamenyekana ugasanga imiryango hari ubwo ishaka kunga icyo cyaha.

‎Akomeza agira ati: “Mu bana 110 basambanyijwe bagaterwa inda, ibirego 41 byashyikirijwe ubugenzacyaha. Abagabo 19 bamaze gutabwa muri yombi. Ubwo dufite abana batangiye gutera intambwe bakagaragaza ababasambanyije turatekereza ko bizatanga umusaruro ababangiza bakagabanya umurindi.

‎Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kitungwa, abasaba gucika ku ngeso yo kujya gushaka uwasambanyije umwana ngo babiganireho.

‎Visi Meya Mukankusi yasabye abangavu kubakira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, bakarinda ubusugi bwabo, ariko bakamenya n’amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakamenya ko igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye baba bafite ibyago byo gusama no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles