-7.8 C
New York
Tuesday, January 20, 2026

Buy now

Kugabanya abasibira n’abava mu ishuri: Uruhisho rwa Mineduc

Kugabanya abasibira n’abava mu ishuri: Uruhisho rwa Mineduc

Abakiri ku ntebe y’ishuri bazi neza uko igitima kiba kidiha ku munsi wo kubwirwa umusaruro w’amanota bagize, kuko bamwe baza mu banyuma baba bafite ibyago byo kuzasibira mu mwaka bigagamo.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu byo izashyiramo imbaraga mu mwaka wa 2025/26 harimo kugabanya w’abanyeshuri basibira mu mashuri abanza nibura bakazagera kuri 25%, bivuze ko bazagabanyukaho nibura 4,2%.

Inyandiko igaragaza imihigo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri basibira mu mashuri abanza bangana na 29,2%. Kugira ngo ubyumve neza, mu banyeshuri 10 biga mu mashuri abanza, batatu basibira mu mwaka barimo.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri barenga miliyoni 4 biga mu mashuri y’u Rwanda barimo abarenga miliyoni 3,1 biga mu mashuri abanza.

Bigaragazwa ko gahunda nzamurabushobozi Leta yatangije mu bihe bishize izongerwamo imbaraga, by’umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kandi imfashanyigisho zigatangirwa igihe.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, aherutse gutangaza ko abanyeshuri bayitabiriye neza mu mwaka w’amashuri wa 2024/25 ari bo bazamutse neza ugereranyije n’abayisuzuguye.

Ati “Iyi gahunda nzamurabushobozi umusaruro wari mwinshi cyane ku buryo tuzayitangira muri Nzeri [2025] itangirane n’umwaka kugira ngo ikomeze ifashe aba bana bakeneye ubufasha. Bizatuma aba bana na bo bashobora gutera imbere…ariko birasaba ko abana bahagurukira kwiga, birasaba ko abarimu bahagurukira kwigisha.”

Mineduc igaragaza ko hari ibitabo birenga miliyoni 6 byasohowe ndetse byoherezwa mu mashuri abanza mu cyiciro cya mbere (kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu), muri uyu mwaka hakazatangwa ibitabo miliyoni 3,9.

Ku ruhande rw’abarimu n’abayobozi b’amashuri kugeza mu 2024/25 hari abarenga ibihumbi 107. Bigaragara ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bizafasha gushyira mu myanya abarimu 5000.

Abana bava mu ishuri bagomba kugabanyuka

U Rwanda rugaragaza ko abanyeshuri bava mu mashuri biganjemo abahungu bo mu bice bikorerwamo imirimo itanga amafaranga irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi bw’icyayi n’ibindi bikenera abakozi bakoresha amaboko. Gusa hari n’abakobwa bake baterwa inda zitateganyijwe bikabaviramo kudakomeza kwiga.

Imibare ya Mineduc iheruka igaragaza ko abava mu ishuri muri rusange ari 5,2% ariko intego bihaye ari ukumanura uyu mubare ku buryo ugera kuri 4,8% mu mwaka wa 2025/26.

Minisitiri Nsengimana Ati “Ni ngombwa ko aba bana tubafasha, cyane cyane ababyeyi mubafasha kugira ngo bagume mu ishuri kandi mwegere amashuri, mwegere abarimu kugira ngo mumenye uko abana banyu barimo gukora mu ishuri.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri izagera ku banyeshuri bo mu bigo byose bya Leta n’ibifashwa na yo kubw’amasezerano. Yagenewe arenga miliyari 130 Frw.

Inzego zitandukanye zivuga ko iyi gahunda yatumye abana benshi bari barataye ishuri barisubiramo, kuko hari n’abarivagamo kubera kubura ibibatunga.

Ubushakashatsi busohorwa mu bitangazamakuru….

Imibare ya Mineduc igaragaza ko ibigo by’icyitegererezo biri muri kaminuza zitandukanye byasohoye ubushakashatsi 67 mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi bijyanye n’inzego zitandukanye.

Ikigo cyigisha Uburezi, Imibare na Siyansi [African Centre of Excellence for Innovative Teaching and Learning Mathematics and Science, ACEITLMS] cyatangaje mu bitangazamakuru bikomeye ubushakashatsi 21, Ikigo Nyafurika cyigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rya internet rikoresha ibintu bitandukanye [African Center of Excellence in Internet of Things, ACEIoT] cyasohoye 18.

Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha ibijyanye n’ingufu hagamijwe Iterambere rirambye (African Centre of Excellence in Energy for Sustainable Development [ACE-ESD] cyasohoye ubushakashatsi burindwi, Ikigo cyigisha gukusanya no gusesengura amakuru [African Center of Excellence in Data Science, ACE-DS] cyasohoye 16 na ICTP-EAIFR yasohoye butanu.

Muri uyu mwaka biteganyijwe ko hazasohoka ubushakashatsi 45 mu bitangazamakuru bikomeye ku Isi burimo 10 bwo muri buri kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo uretse muri EAIFR hazasohorwa ubushakashatsi butanu.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles