-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Inteko y’Umuco igiye gutangiza amarushanwa yo gukina igisoro

Inteko y’Umuco igiye gutangiza amarushanwa yo gukina igisoro

Inteko y’Umuco yatangaje ko igiye gushaka abafatanyabikorwa bayifasha gutangiza amarushanwa yo gukina igisoro (kubuguza) mu rwego rwo gusigasira imikino gakondo n’indangagaciro ziyirimo.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert yagaragaje ko ayo marushanwa agamije gukorerwamo ubukangurambaga ku muco gakondo.

Ati “Mu buryo bwo kugarura imikino gakondo yo hambere, Inteko y’umuco ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa dushaka kugarura kubuguza binyuze mu marushanwa. Tuzabikora tugamije ubukangurambaga kuko mu kubuguza harimo indangagaciro zitandukanye. Imikino gakondo turagira ngo igarurwe ihabwe agaciro nk’ako yari ifite hambere.”

Habimana Célestin washinze ikigo cyitwa Imirishyo ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali cyigisha bimwe mu biranga umuco nyarwanda harimo no kubuguza, yabwiye RBA ko cyigisha abakiri bato uko umuco wo hambere uri ndetse n’icyo byigishaga by’umwihariko kubuguza.

Ati “Mpereye mu muryango wanjye abana nabigishije kubuguza ku buryo iyo batari kureba televiziyo babona ikindi bahugiraho. Muri rusange gifasha abantu gutekereza cyane no guhimba kuko ni imibare. Ikindi ni uko mu mateka igisoro cyafasha abantu gutegura urugamba zikamenya uko zihagarara kugira ngo zize kurutsinda.”

Igisoro ni umwe mu mikino gakondo yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 1510 ku ngoma y’Umwami Ruganzu II Ndoli. Ni umukino ukinanwa ubuhanga bwinshi hifashishijwe insoro (zimeze nk’utubumbe duto) bagenda betereka mu twobo twabugenewe.

Ni umukino amateka agaragaza ko na Ruganzu Ndoli yawukinnye kuko hirya no hino mu gihugu hari ibimenyetso byamwitiriwe nko ku bitare bya Mpushi muri Kamonyi ahari igisoro, ikibumbiro, amajanja y’imbwa ze n’intebe yicaragaho.

Mu 2019 na bwo ikigo cyitwa Umutsakura cyateguye amarushanwa yo gukina igisoro ariko yari yateguwe na nyiri icyo kigo ku giti cye ntiyagera mu gihugu hose.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles