0.5 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Imitima ntiyari hamwe ku bakoresha TikTok babeshywe ko Isi igiye kurangira

Imitima ntiyari hamwe ku bakoresha TikTok babeshywe ko Isi igiye kurangira

Muri iki cyumweru imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa TikTok, baziriho bari bacitse ururondogoro bitewe n’amashusho yakwirakwijwe aburira abantu abasaba kwitegura kugaruka kwa Yesu no kurangira ku Isi.

Aya ni amashusho yashyizwe kuri YouTube muri Kamena uyu mwaka, aho Pasiteri Joshua Mhlakela wo muri Afurika y’Epfo yahanuye ko nyuma yo guhishurirwa mu nzozi, imperuka iteganyijwe ku ya 23 na 24 Nzeri 2025.

Ati “Arambwira ati ‘ku ya 23 no ku ya 24 Nzeri, nzaza gufata itorero ryanjye.”

Ijambo ryakoreshwaga ‘Repture’ ni imyizerere ya Gikirisitu, ihamya ko igihe icyo ari cyo cyose Umwami Yesu Kiristu azamanuka avuye mu ijuru aje gutwara abe, abapfuye bakazuka, maze abamwizera bose bajyanwe na we mu ijuru.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Pew Research Center mu 2022, bwagaragaje ko 47% by’Abakristu bo muri Amerika bizera ko turi mu minsi y’imperuka, mu gihe abari ku kigero cya 58% bo batemeranya nabyo.

Mu cyumweru gishize icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu ivugabutumwa Christina ukoresha izina rya @kingdomwealth kuri TikTok, yashyize ubutumwa kuri urwo rubuga agira ati “Ni cyo gihe cyo gutunganya imiryango yanyu, muyitegurira gutaha mu rugo mu ijuru.”

Undi wiyita @romans.ten.9through11 kuri TikTok, yunzemo ati “Amashusho yanjye ya nyuma. Tuzahurire mu bicu bavandimwe.”

Bamwe mu bemera ko Isi iri mu mpera z’ibihe, babihuza n’imihindagurikire y’ikirere, abandi bakabikomora ku ntambara ziri guca ibintu, haba iyo muri Ukraine ndetse n’iya Israel muri Gaza.

Josie McSkimming, umujyanama w’ubuzima bwo mu mutwe wo muri Australia, yavuze ko imyizerere nkiyo ikura abantu imitima cyane cyane abakuriye mu nsengero ziyigisha. Bigakongezwa n’intamabara zugarije Isi.

Ati “Nkunze kugira abakiliya benshi bava mu nsengero, ariko ugasanga bafite ubwoba bukabije baterwa no kumva ko imperuka yegereje.”

Imbuga nkoranyambaga zari zacitse ururondogoro nyuma yo kuburirwa ko imperuka iri hafi

Pasiteri Joshua Mhlakela yahanuye ko nyuma yo guhishurirwa mu nzozi, imperuka iteganyijwe ku ya 23 na 24 Nzeri 2025

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles