Uko imbugankoranyambaga zihindura ubuzima bw’abantu n’imibanire yabo
Mu myaka 20 ishize, isi yahindutse mu buryo budasanzwe kubera imbuga nkoranyambaga.
Ubu, hafi ya buri muntu wese uri munsi y’imyaka 35 usanga afite konti nibura kuri Facebook, WhatsApp, Instagram cyangwa TikTok. Mu Rwanda, nk’uko imibare ya RURA yabigaragaje mu 2024, abarenga miliyoni 4,5 bakoresha murandasi buri munsi.
Iki kintu cyazanye inyungu nyinshi, kikoroshya ubucuruzi, gusakaza ubumenyi, gutuma abantu bavugana badahererekanya intera. Ariko kandi, cyazanye n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ku rubyiruko.
Ibyavuye mu bushakashatsi (Evidence):
Ubuzima bwo mu mutwe:
Ubushakashatsi bwa American Psychological Association (2023) bwerekanye ko 60% by’urubyiruko ruhangayikishwa no kwigereranya n’abandi babona kuri Instagram na TikTok. Mu gihe Lancet Child & Adolescent Health Journal (2022) yo yagaragaje ko abantu bakoresha social media amasaha arenze 3 ku munsi baba bafite amahirwe menshi yo kugira depression cyangwa anxiety.
Umusaruro mu masomo no mu kazi:
Pew Research Center (2021) yagaragaje ko 36% by’abanyeshuri bo muri za kaminuza batakaza igihe kinini kuri social media, bigira ingaruka ku manota yabo. Kandi igaragaza ko abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cyo gukora habaho kugabanuka kwa 20% by’umusaruro wabo.
Umubano n’abandi bantu:
Inyigo ya Harvard Business Review (2020) yerekanye ko hari abantu bumva bafite inshuti nyinshi kuri social media, ariko mu buzima busanzwe bakaba bafite intege nke mu kubaka ubucuti bw’ukuri. Yanagaragaje kandi ko hari ikibazo cy’imiryango icikamo ibice bitewe no kumara igihe kinini kuri telephone aho gusabana.
Ibisobanuro n’isuzuma (Interpretation)
Ibi bimenyetso bigaragaza ko imbuga nkoranyambaga ari nk’inkota ifite ubugi bubiri. Iyo zikoreshwa neza, ziba igikoresho cy’iterambere: abantu biga byinshi, bakabona akazi, bakagura ubucuruzi bwabo. Iyo zikoreshwa nabi, ziba igikoresho cyangiza: zigasenya ubuzima bwo mu mutwe, zikagabanya umusaruro, zigahungabanya umubano n’abandi.
Ibi bituma haboneka icyuho hagati y’aho ikoranabuhanga rituganisha n’uburyo abantu baryakira.
Igitekerezo gishingiye ku isomo (Opinion)
Imbuga nkoranyambaga ntabwo ari mbi cyangwa nziza ku giti cyazo; gusa uburyo tuzikoresha ni bwo butuma zivamo isoko y’iterambere cyangwa isoko y’ibibazo.
Ababyeyi n’abarimu bagomba kwigisha urubyiruko uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu nziza.
Leta n’imiryango itandukanye ishobora gushyiraho gahunda zo kurwanya cyberbullying, gucunga amakuru, no kurinda abana bato.
Umuntu ku giti cye kandi ashobora kwishyiriraho imbibi: kugenzura igihe amara kuri social media, gukoresha konti z’ubumenyi cyangwa ubucuruzi kurusha iz’ibindi bintu bidasobanutse.
“Imbuga nkoranyambaga ni nk’umuhanda munini: ushobora kukugeza aho ushaka cyangwa ukakugusha mu manga. Nkoresha ubuhanga, bizagufasha kubaka ejo hawe heza; Nukoresha ubuswa, bizagutakariza igihe n’imbaraga.”


