Itware gisirimu – Polisi yahaye ubutumwa abaganzwa na ‘Manyinya ‘
Polisi y’Igihugu , yaburiye abantu bose banywa inzoga, bakarenza urugero, ivuga ko bene iyo myitwarire idakwiriye.
Ubu butumwa bwa Polisi yashyize ku mbuga nkoranyambaza zayo, bwaherekeshejwe amashusho agaragaza umugabo usa nkaho yasinze, mu ntoki acigatiye inzoga bakunze kwita icyuma yo mu bwoko bwa rikeri (Liquor), agiye gutega moto.
Uyu mugabo ubona ko yanegekaye kubera isindwe, yurira moto ubona ko byagoranye.
Mu butumwa bwa Polisi yifashishije ayo mashusho ( atari nyakuri) , yavuze ko iyo myitwarire itaboneye.
Polisi yagize iti “ Imyitwarire nk’iyi ntabwo igezweho,itware gisirimu. Tunywe Less.”
Mu 2023, nibwo hatangijwe gahunda ya Tunyweless isaba abantu kunywa mu rugero.
Iyi gahunda by’umwihariko yashyizweho hagamijwe gushishikariza abari hagati y’imyaka 18-35 kunywa ibisindisha ku kigero cyo hasi kugira ngo babeho ubuzima bwiza.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius, avuga ko kunywa ibisindisha, ibiyobyabwenge iyo bigeze mu mubiri bigira ingaruka ku mitekerereze kuko nta rugingo na rumwe bitageraho.
Ati “Iyo umuntu anywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mitekerereze ye kandi bigateza ingaruka ku mubiri wose. By’umwihariko ku ngingo eshatu, ku bwonko, umwijima no ku mutima.”
Yongeyeho ati “Iyo bigeze mu mubiri bihindura imikorere y’ubwonko, ni yo mpamvu uwabifashe bihindura uko atekereza, imifatire y’ibyemezo, amarangamutima, uwavugaga neza akadidimanga, uwagendaga ukabona aradigadiga, igice kinini bigiraho ingaruka ni ubwonko. Hari ingaruka z’igihe gito n’iz’igihe kirekire.”
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.
Umwaka ushize abantu 3,129 bari bafite ikibazo cyatewe no gukoresha cyane inzoga n’ibiyobyabwenge.


