U Rwanda rwungutse uruganda rw’icyayi rwatwaye miliyari 51 Frw
Mu Karere ka Nyaruguru, hatashywe uruganda rw’icyayi rwa Kibeho, rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 30 z’Amayero (arenga miliyari 51 Frw) ubariyemo n’imirima y’icyayi rukoresha.
Rwatashywe ku wa 11 Nzeri 2025, Ruherereye mu Murenge wa Mata, mu Kagari ka Gorwe.
Umushinga w’uru ruganda watangiye mu 2017 haterwa icyayi mu mirima iri mu mirenge ya Munini, Kibeho na Mata.
Kubaka uruganda nyir’izina itangira mu 2022, rwuzura mu 2024, aho rwatangiye gukora muri Mata 2024.
Umwe mu bahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru ukorana n’Uruganda rwa Kibeho, Mutungirehe Alexis, yavuze ko ubuhinzi bw’icyayi ari imari idahomba kandi itanga inyungu buri kwezi.
Yifashishije urugero, Mutungirehe yagaragaje uko mbere yo guhiga icyayi isambu ye yarimo ishyamba yakuragamo ibihumbi 800 Frw mu myaka itanu yaritemye.
Ati “Ubu bya bihumbi 800 Frw nsigaye mbibona mu mezi umanani gusa y’umwaka. Niteje imbere mfasha n’abandi kubona akazi. Ubu nkoresha abakozi 11.”
Umubyeyi w’abana batatu, Munezero Henriette, wabonye akazi muri uru ruganda, ati “Duhembwa neza, umubyeyi wabyaye abona ikiruhuko cy’amezi ane, akita ku mwana we, kandi anahembwa. Amafaranga nakuyemo yanteje imbere.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yavuze ko uru ruganda rugaragaza imbaraga zo gushyira hamwe, aho Urwego rw’Abikorera (PSF), abaturage, Leta n’abashoramari bahuriza hamwe imbaraga zubaka igihugu.
Ati “Uyu munsi turizihiza intambwe imaze guterwa ariko turanizihiza icyizere cy’imikorere myiza iri imbere, iganisha ku iterambere ry’igihugu.’’
Minisitiri Dr. Cyubahiro, yakomeje avuga ko uyu mushinga uzarangira mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ukazasiga hubatswe urundi ruganda rw’icyayi mu Murenge wa Munini.
Ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 7.500 z’icyayi ku mwaka zizaba zije zisanga izindi 7.500 zizaba zitunganywa n’uruganda rwa Kibeho.
Kuri ubu, uru ruganda ruri gukora ku kigero cya 30% by’ubushobozi bwarwo kuko rutarabona umusaruro uhagije.
Ubu rutunganya icyayi gihinzwe ku buso bwa hegitari zisaga 3.000, mu gihe intego ari uguhinga hegitari zisaga 6.000 mu myaka 10 iri imbere.
Zihingwa n’abahinzi barenga ibihumbi icumi, ahazaba hasarurwamo icyayi cy’asaga miliyoni 45$.
Uru ruganda ruje ari urwa kane muri Nyaruguru, nyuma y’urwa Nshili-Kivu, Muganza-Kivu ndetse n’urwa Mata.
Imibare Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yerekana ko myaka irindwi ishize icyayi cyinjirije u Rwanda miliyari 1.000 Frw.

Abahinzi b’icyayi baturiye uru ruganda rw’icyayi rwa Kibeho, barwijeje imikoranire myiza bongera umusaruro barugemurira

Abaturiye Uruganda rw’Icyayi rwa Kibeho ruherereye mu Murenge wa Mata


Uruganda rw’icyayi rwa Kibeho, rukoresha ikoranabuhanga rigezweho


I Nyaruguru hatashywe uruganda rw’icyayi rwataye miliyari 51 Frw

Minisitiri Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yatambagijwe ibice bigize Uuganda rw’icyayi rwa Kibeho

Minisitiri Dr Bagabe yatambagijwe n’ahatunganyirizwa icyayi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yavuze ko uru ruganda rugaragaza imbaraga zo gushyira hamwe kw’inzego zose

Mutungirehe Alexis yavuze ko aho yakuraga ibihumbi 800 Frw mu myaka itanu ahakura amafaranga angana uku mu mezi umunani bigizwemo uruhare n’icyayi



