3.1 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

Burkina Faso yakuyeho visa ku Banyafurika bose

Burkina Faso yakuyeho visa ku Banyafurika bose

Burkina Faso yatangaje ko yakuriyeho Abanyafurika bose binjira muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, ikiguzi cya visa mu koroshya ubukerarugendo n’ubuhahirane.

Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano muri Burkina Faso, Mahamadou Sana, nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida, Capt Ibrahim Traoré, yabaye ku wa 11 Nzeri 2025.

Uyu muyobozi yagaragaje ko guhera muri Nzeri 2025, buri Munyafurika wese utuye kuri uyu mugabane azajya yemererwa kwinjira muri iki gihugu nta visa asabwe.

Ati “Guhera ubu, buri muturage uturuka mu gihugu cyo muri Afurika wifuza gusura Burkina Faso ntabwo bizajya bimusaba kwishyura visa.”

Yakomeje avuga ko Abanyafurika bazajya binjira muri Burkina Faso, bazajya babanza kubisaba bikorewe ku ikoranabuhanga, hanyuma hasuzumwe ubusabe, uwujuje ibisabwa yemererwe.

Burkina Faso yiyongereye ku bindi bihugu byemerera abaturage bo muri Afurika kwinjira mu gihugu nta visa harimo u Rwanda, Ghana, Benin, Gambia na Seychelles.

Capt Ibrahim Traoré ayobora Burkina Faso kuva mu 2022

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles