REB Itangazo ryihutirwa rigenewe abayobozi n’abayobozi bungirije b’ibigo by’amashuri
Urwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ruramenyesha abakandida bose bakoze kandi batsinze ikizamini cyanditse(Written Exam) ndetse n’icy’icyongereza(English Proficiency Test) ku myanya y’abayobozi n’abayobozi bungirije b’ibigo by’amashuri ko bateganyirijwe ikizamini mu buryo bw’ikiganiro (Oral interview) guhera ku wa kabiri tariki ya 16/09/2025 kugeza ku wa kane tariki ya 18/09/2025.




