-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Aba ‘VIP’ bazirikanwe, inkorokoro mu mukino w’amagare ziriteguye! UCI iri ku marembo ya Kigali

Aba ‘VIP’ bazirikanwe, inkorokoro mu mukino w’amagare ziriteguye! UCI iri ku marembo ya Kigali

Ku nshuro ya mbere mu mateka, Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera ku mugabane wa Afurika, mu gihugu cy’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, guhera ku itariki ya 21 – 28 Nzeri 2025.

Mu mwaka ushize wa 2024, iyi shampiyona yabereye mu mujyi wa Zurich, mu gihugu cya Switzerland, yegukanwa na Tadej Pogačar ukomoka mu gihugu cya Slovenia, nyuma yo gusoza ari uwa mbere, inzira y’ibilometero 273.9.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izakinwa mu byiciro birimo abakiri bato mu bagabo no mu bagore; abatarengeje imyaka 23 mu bagabo no mu bagore; n’abakuru mu bagabo no mu bagore.

Hari abazakina basiganwa mu muhanda bisanzwe; abasiganwa n’ibihe nk’ikipe, ndetse n’abazasiganwa n’ibihe ku giti cyabo.

Abakuru bazakinira mu nzira y’ibilometero 267,5, irimo agasozi kazamuka ka metero 5.475.

Ibihugu bizitabira irushanwa muri rusange ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izaba ihagarariwe n’abakinnyi nka Chloe Dygert, Slovenia izaba ihagarariwe na Tadej Pogačar, u Bubiligi buzaba buhagarariwe n’abarimo Remco Evenepoel, u Bufaransa buzaba buhagarariwe n’abarimo Pauline Ferrand‑Prévot, Ireland, Netherlands, u Rwanda n’ibindi.

Abakinnyi bo guhanga amaso muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

1.Tadej Pogačar

Uyu mukinnyi w’ikirangirire mu mukino w’amagare, kuri ubu ufite imyaka 26, yanditse amateka akomeye ubwo yegukanaga irushanwa rya ‘Tour de France 2024’ yo mu Bufaransa, ‘Giro d’Italia 2024’ yo mu Butaliyani akarenzaho na Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2024, zose mu mwaka umwe.

Uyu munya-Slovenia uzaba unahagarariye igihugu cye, asanzwe akinira ikipe ya UAE Team Emirates yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, akaba yitezweho ko ashobora kongera kwegukana Shampiyona y’Isi y’Amagare bitewe n’uburyo asanganywe ubuhanga, ndetse amenyereye gusiganwa mu misozi.

Ibi bizamworohereza mu nzira zizamuka, gusa mu mihanda itambitse usanga ataza imbere cyane, kuko haba hahatanirwa n’abakinnyi benshi.

2. Remco Evenepoel

Umubiligi Remco Evenepoel w’imyaka 24 nawe yanditse amateka aba umukinnyi w’umugabo wa mbere ndetse n’uwa kabiri muri rusange nyuma ya Grace Brown, wegukanye umudali wa zahabu mu Mikino Olempike no muri Shampiyona y’Isi mu mwaka umwe wa 2024.

Evenepoel usanzwe akinira ikipe ya Soudal–Quick‑Step, niwe wegukanye umwanya wa gatatu muri Tour du France ya 2024, ibi bimushyira ku rwego rw’abakinnyi basiganwa ku magare bakomeye ku rwego rw’Isi. Mu Rwanda naho azaba ahanzwe amaso.

3. Benjamin Max Healy

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Ireland, asanzwe akinira ikipe ya EF Education–EasyPost, nawe afite amateka akomeye mu mukino w’amagare.

Uyu munya-Ireland abitse ibikombe bibiri bya shampiyona y’igihugu cya Irlande, ndetse yagiye yitwara neza muri Shampiyona zikomeye z’amagare nka ‘Giro d’Italia ya 2023 na Tour du France ya 2025 aho yegukanye uduce dutandatu, ndetse ,anahabwa igihembo cy’umukinnyi wagaragaje ishyaka no gukoresha imbaraga nyinshi (Super Combativity).

4. Pauline Ferrand‑Prévot

Uyu mmukinnyikazi ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, yujuje imyaka 33 y’amavuko, ni umwe mu bahanzwe amaso mu cyiciro cy’abagore muri Shampiyona y’Isi y’amagare ya 2025, ubusanzwe akinira ikipe ya Visma–Lease a Bike yo mu Bufaransa.

Mu 2014 na 2015 yabaye umukinnyi wa mbere w’umugore mu mateka wegukanye ibikombe by’inshi mu gusiganwa mu muhanda utambitse, Mu mikino ya Olempike ,yabereye mu Bufransa mu mujyi wa Paris 2024, yegukanye umudali wa zahabu, ndetse ni nawe wegukanye Tour de France mu bagore ya 2025.

5. Demi Vollering

Demi ni umukinnyi w’umugore ufite amateka akomeye mu mukino w’amagare, kuri ubu yujuje imyaka 29, akomoka mu gihugu cy’u Buholandi, akaba asanzwe akinira ikipe ya FDJ–Suez yo mu Bufaransa.

Vollering afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza cyane bo mu gihe cye, yegukanye isiganwa ryo mu Bubiligi rya Liège–Bastogne–Liège ryo mu 2021 no mu 2023. Iri siganwa riri muri atanu akomeye cyane i Burayi azwi nka ‘Monuments’.

Yegukanye kandi Tour de France y’abagore mu 2023, ndetse yegukanye inshuro ebyiri isiganwa ry’amagare ry’abagore rya ‘La Vuelta’ ryo muri Espagne, mu 2024 no mu 2025.

Mu 2023, niwe wegukanye igikombe cya Vélo d’Or gihabwa umukinnyi w’umwaka mu mukino w’amagare.

Ibiciro by’aba -VIP bazakurikirana isiganwa

Abanyacyubahiro bashyiriweho uburyo bwo kuzakurikirana iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba iri kubera mu Rwanda. Mu minsi itatu ya mbere y’iyi shampiyona, ariyo ku Cyumweru tariki ya 21, ku wa Mbere tariki ya 22 n’kuwa Kabiri tariki ya 23 Nzeri, abanyacyubahiro (VIP) bifuza gukurikirana iri siganwa, bazishyura amadorari y’Amerika 923.

Ku munsi wo Cyumweru, Abanyacyubahiro bazakurikirana iri siganwa, bazishyura amadorari ya Amerika 387.

Aya arimo gufata amafunguro atandukanye, ibinyobwa ndetse no gukurikirana neza isiganwa ryose kuva ritangiye kugera ku musozo.

Ku wa mbere no ku wa kabiri, bazishyura amadorari y’Amerika 268 nayo azaba akubiyemo amafunguro, ibinyobwa ndetse no kuryoherwa n’iri rushanwa.

Uretse iyi minsi ya mbere, mu yindi minsi izakurikira hazaba hari ibyiciro byihariye bya VIP byo kureba amaso ku maso abasiganwa, aho abazahitamo kureba abasiganwa n’ibihe, bazishyura amadorari ya Amerika 387.00 akubiyemo amafunguro yoroheje, ibinyobwa ndetse no kureba neza isiganwa.

Abazahitamo kureba ahasorezwa irushanwa bazishyura amadorari ya Amerika 356.00, akubiyemo gufata amafunguro , ibinyobwa no kuryoherwa n’umukino.

Ni mu gihe abazifuza kubikurikirana byose kuva batangira kugeza aho basoreza bazishyura amadorari ya Amerika 624.00.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles