Minisiteri y’Uburezi yasinye amasezerano na WorldQuant University izaha Abanyarwanda buruse 50,000
Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishuri mpuzamahanga rya WorldQuant University (WQU), rizatanga buruse ku Banyarwanda mu gihe cy’imyaka itanu.
Aya masezerano yasinywe ku wa mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku rubuga rwa X.
Aya masezerano yasinywe hagati ya MINEDUC n’Ubuyobozi bw’iri shuri mpuzamahanga ryaWorldQuant University, agamije kuzatanga buruse 50,000 ku Banyarwanda mu gihe cy’imyaka itanu.
Ni mu rwego rwo guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, aho izi buruse zizajya zitangwa mu masomo yihariye arimo Financial Engineering, Data Science, n’amasomo ajyanye n’Ubwenge buhangano (AI).
Ibi bizafasha Abanyarwanda b’urubyiruko kwiga amasomo agezweho, no kubafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhanitse.
WorldQuant University ni ishuri mpuzamahanga rifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rifite intego yo gutanga uburezi buhanitse nta kiguzi bisabye, amasomo yayo atangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (online).
Kuva rifunguwe mu 2015, n’Umunyamerika Igor Tulchinsky rimaze kwakira abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 140.
Muri gahunda ya kabiri y’Intego ziterambere rirambye, NST2, u Rwanda rwihaye intego yo guteza imbere uburezi bushyize imbere kwigisha ubumenyi bugezweho by’umwihariko ku isoko ry’umurimo harimo Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubumenyingiro n’Ubwubatsi, bizagendana no kuzamurira abanyeshuri ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana aherutse gutangaza ko abiga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya bigishwa ibijyanye n’ubwenge buhangano, bizategura abazakomereza muri Kaminuza kubucengera, kuko usanga amasomo abantu bafatira muri Kaminuza baba batayacukumbuye neza nk’abayahereye hasi.
Yagize ati “Ni byiza ko abana bacu bajyana n’ubumenyi bugezweho, ikoranabuhanga rijyanye n’igihe rirakoresha ubwenge buhangano, natwe rero mu Rwanda dukwiye gutangirira hasi twigisha uko bukora n’uko bukoreshwa, kugira ngo tudasigara inyuma.”
Biteganyijwe ko abanyeshuri bazahabwa izi buruse bazanahabwa amahirwe y’imyitozo ngiro, ubujyanama n’amahirwe yo gukomeza kwiyungura ubumenyi binyuze mu bufatanye na WQU.



