-2.4 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Abakozi bo mu rugo b’i Kigali barenga 200 batekereje kwiyahura- HDI

HDI yabitangaje  mu gihe kuri uyu wa Gatatu u Rwanda n’Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura.

Uyu muryango uvuga ko ubushakashatsi bakoze mu bakozi 875 bo mu rugo bo mu mujyi wa Kigali, abagera kuri 287 bavuze ko bigeze gutekereza kwiyahura, 84 muri bo bakavuga ko bigeze gutegura uko biyahura naho 69 bakavuga ko babigerageje.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 32.5% batekereza kwiyahura, 9.5% bafite imigambi yo kwiyahura, naho 7.8% barabigerageje.

 Abenshi muri bo bari hagati y’imyaka 18 na 26, kandi abagore bafite ibyago byinshi kurusha abagabo (35.3% ku bagore ugereranyije na 27.5% ku bagabo.

Guhera mu 2020 kugeza mu 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko umubare w’abantu bagerageje kwiyahura wiyongereye kuva ku 1,286 mu 2020 ugera ku 2,311 mu 2023.

Imibare yo mu 2022 ya Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko abantu 285 biyahuye, benshi muri bo bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, indwara zidakira, cyangwa ibibazo by’ubukungu n’imibanire mibi.

Gusa U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira no gufasha abantu bafite ibitekerezo byo kwiyahura,gutanga ubufasha bw’ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima no mu bitaro.

Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Kwiyahura (World Suicide Prevention Day) wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 10 Nzeri.

Watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 2003,ukaba warashyizweho na IASP (International Association for Suicide Prevention), ku bufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO – World Health Organization).

Photos:

Umuryango Nyarwanda wita ku buzima HDI, wagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2024, babukoze ku bakozi bo mu rugo mu Mujyi wa Kigali, bwagaragaje ko abarenga 287 bavuze ko bigeze gutekereza kwiyahura.

HDI yabitangaje  mu gihe kuri uyu wa Gatatu u Rwanda n’Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura.

Uyu muryango uvuga ko ubushakashatsi bakoze mu bakozi 875 bo mu rugo bo mu mujyi wa Kigali, abagera kuri 287 bavuze ko bigeze gutekereza kwiyahura, 84 muri bo bakavuga ko bigeze gutegura uko biyahura naho 69 bakavuga ko babigerageje.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 32.5% batekereza kwiyahura, 9.5% bafite imigambi yo kwiyahura, naho 7.8% barabigerageje.

 Abenshi muri bo bari hagati y’imyaka 18 na 26, kandi abagore bafite ibyago byinshi kurusha abagabo (35.3% ku bagore ugereranyije na 27.5% ku bagabo.

Guhera mu 2020 kugeza mu 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko umubare w’abantu bagerageje kwiyahura wiyongereye kuva ku 1,286 mu 2020 ugera ku 2,311 mu 2023.

Imibare yo mu 2022 ya Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko abantu 285 biyahuye, benshi muri bo bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe,

indwara zidakira, cyangwa ibibazo by’ubukungu n’imibanire mibi.

Gusa U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira no gufasha abantu bafite ibitekerezo byo kwiyahura,gutanga ubufasha bw’ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima no mu bitaro.

Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Kwiyahura (World Suicide Prevention Day) wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 10 Nzeri.

Watangiye kwizihizwa bwa mbere mu 2003,ukaba warashyizweho na IASP (International Association for Suicide Prevention), ku bufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO – World Health Organizati

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles