-7.7 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

IBINTU BYOROSHE Mu Rwanda hatangiye igerageza rya ‘Drones’ zitwara abantu

IBINTU BYOROSHE Mu Rwanda hatangiye igerageza rya ‘Drones’ zitwara abantu

Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatangiye igerageza ry’utudege duto tudakenera abapilote ‘Drones’, ariko dutwara abantu tuzwi nka ‘eVTOL’.

Iri gerageza ryatangiye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rwakire inama ya Aviation Africa Summit & Exhibition’ yiga kuby’indege n’ingendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika.

eVTOL ni utudege duto tudakenera abapilote tuzwi nka ‘drones’ ariko two dufite umwihariko w’uko ari amashanyarazi 100% ndetse dushobora gutwara abantu babiri.

Uburyo utu tudege duteyemo, imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri, ikagendera ku butumburuke bwa metero 100. Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane, ndetse ikagira n’ikoranabuhanga rishobora kuyifasha gutahura imbogamizi ishobora guhurira nayo mu kirere.

Izi drones zishobora kugenda intera y’ibilometero 30 ziri mu kirere, zikagenda iminota 25 itarashiramo umuriro.

Utu tudege dukorwa na sosiyeti yo mu Bushinwa ya EHang, ndetse ku kigereranyo rusange mu mwaka uru ruganda rwagurishije ‘eVTOL’ nk’izi 216, imwe igurwa ibihumbi 400$.

Kugeza ubu u Rwanda rubaye igihugu cya mbere muri Afurika gikoze igerageza ry’utu tudege, ariko ni urwa 21 rurikoze ku Isi yose.

Ibijyanye n’utu tudege tw’amashanyarazi ni bimwe mu bizigwaho muri Aviation Africa Summit & Exhibition izabera i Kigali guhera ku wa 4-5 Nzeri 2025, aho hazerekanwa ‘eVTOL’ nk’urugero rw’iterambere rishya mu ngendo zo mu kirere.

Iyi nama muri rusanjye izaba yiga ku buryo hakoroshywa itumanaho binyuze mu ngendo zo mu kirere, ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu bijyanye n’uru rwego.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles