-8.2 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

Impinduka mu Burezi: Hagiye Kwishyurwa Abalimu bakosoye exam national , Amacumbi y’Abakobwa Arongerwa, Double Shift bazikuyeho”

Impinduka mu Burezi: Hagiye Kwishyurwa Abalimu bakosoye exam national , Amacumbi y’Abakobwa Arongerwa, Double Shift bazikuyeho”

Mu kiganiro cyihariye cyatanzwe na Ministiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, ku rubuga rwa Mama Urwagasabo TV mu ikiganiro byayobowe n’umunyamakuru Mutesi Scovia, hagarutswe ku ngingo nyinshi zikomeje kugarukwaho n’abaturage mu bijyanye n’uburezi bw’u Rwanda. Minisiteri y’Uburezi yasobanuye byinshi ku mikorere n’imishinga mishya, harimo uburyo bwo kwishyura abalimu bakosoye ibizamini bya Leta, impamvu abakobwa bahabwa imyanya myinshi mumashuri  byo kuraramo kurusha abahungu, ndetse no guhagarika burundu uburyo bwa Double shift  cyangwa kwiga ibice bibiri mu mashuri abanza guhera mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Minisitiri Nsengimana yatangiye ashimangira ko nta mwarimu n’umwe uzakora akazi ko gukosora ibizamini bya Leta ngo asigare adafite amafaranga ye. Yagize ati:

“Abalimu bose bakosoye ibizamini bya Leta bizwi nka O’Level bazishyurwa bitarenze uku kwezi kwa Kanama, mu gihe abakosoye A’Level bazabona amafaranga yabo bitarenze ukwezi kwa Nzeri. Turabizeza ko amafaranga yabo ari mu ngengo y’imari kandi azishyurwa ku gihe.”

Ibi byakiriwe neza n’abarimu benshi bari bagaragaje impungenge z’uko bishyurwa bitinze. Hari bamwe bavugaga ko amafaranga bakorera mu gukosora ibizamini aba ari ingenzi cyane kuko bayifashisha mu kwitegura igihembwe gishya cy’amashuri, ndetse bamwe bakayakoresha mu kwishyurira abana babo.

Kwishyura ku gihe bizafasha guteza imbere icyizere hagati ya Minisiteri n’abarezi, bikanarushaho gushimangira agaciro k’akazi gakomeye gakorwa n’abarimu mu gusuzuma uburezi bw’igihugu.

Indi ngingo yasobanuwe na Minisitiri ni ijyanye n’imibare y’abakobwa bacumbikirwa mu bigo by’amashuri. Yavuze ko umubare w’ibyumba byo kuraramo abakobwa ari mwinshi kuruta iby’abahungu atari uko abahungu batitabwaho, ahubwo ari uko u Rwanda rwasanze ari ingenzi gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa.

“Iyo urebye uko imibereho y’abakobwa igenda, usanga guhura n’ingorane nyinshi igihe bataha buri munsi cyangwa igihe bacumbitse mu buryo butizewe. Ni yo mpamvu Leta yashyize imbaraga mu kongera ibyumba byo kubacumbikira, kugira ngo bafashwe kwiga neza, batagira impungenge z’umutekano cyangwa izindi mbogamizi.”

Ibi bijyana n’ingamba z’igihugu mu guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye mu burezi, aho abakobwa bagomba kugira amahirwe angana n’abahungu, ariko bagahabwa n’uburyo bwihariye bwo kubarinda ibibazo by’imibereho bishobora kubatesha ishuri.

Hari kandi ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umukobwa acumbikiwe mu kigo, amahirwe ye yo kwiga neza no gusoza amashuri yikuba kabiri ugereranyije n’iyo ataha buri munsi. Minisiteri ikavuga ko iyi ari imwe mu mpamvu zituma umubare w’icyumba cy’abakobwa uba mwinshi kurusha icy’abahungu.

Minisitiri w’Uburezi yanatangaje inkuru ikomeye izahindura uburyo amashuri abanza yigamo mu Rwanda. Kuva mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, nta shuri na rimwe rizongera gukoresha uburyo bwa Double shift kuva mu mwaka wa P4 kugeza mu mwaka wa P6.

Double shift ni uburyo bwakundaga gukoreshwa aho bamwe bigaga mu gitondo abandi mu masaha ya nimugoroba, kubera ubuke bw’ibyumba by’amashuri cyangwa abarimu.

Nsengimana yagize ati:

“Twageze ku rwego rutwemerera guhagarika Double shift. Abarimu n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, bigatuma abana bose bashobora kwiga mu masaha amwe, bikazamura ireme ry’uburezi.”

Uyu mwanzuro uzatuma abana bose biga amasaha yuzuye kandi ahwanye, nta kwigabanyamo igihe. Bizatuma umwana wiga mu Rwanda agira amahirwe yo gusobanukirwa amasomo yose ku rugero rumwe, bityo bikagabanya ubusumbane bwagaragaraga hagati y’abigaga mu gitondo n’abigaga ku manywa.

Abasesenguzi mu by’uburezi bavuga ko ibi byemezo bizagira ingaruka nziza zifatika ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.

  1. Kwishyura abalimu ku gihe bizazamura ubushake n’ubwitange mu kazi, bityo ireme ry’uburezi rikomeze kwiyongera.
  2. Kongera ibyumba by’abakobwa bizongera amahirwe y’abakobwa mu burezi, bigabanye ikibazo cy’udusumbane hagati y’abahungu n’abakobwa.
  3. Kureka Double shift bizaha abana umwanya uhagije wo kwiga, bikemura ibibazo byo kutabona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo cyangwa gukora imyitozo.

Uretse ibyo, Minisiteri ivuga ko hari gahunda y’igihe kirekire yo kongera abarimu, gusana no kubaka ibyumba bishya, ndetse no gushyiraho uburyo bushya bwo kwigisha bujyanye n’ikoranabuhanga.

Ijwi ry’Abaturage n’Abarezi

Abarezi benshi babyakiriye neza. Umwarimu umwe ukorera mu karere ka Huye yagize ati:

“Twari tumaze igihe twibaza igihe amafaranga yacu azatugeraho. Iyi nkuru ni inkuru nziza kuko bizadufasha gutegura umwaka mushya neza. Ikindi kandi, kuba Double shift igiye guhagarara, bizatuma natwe abarimu tubasha gukora neza tudatatanye mu masaha.”

Ku rundi ruhande, ababyeyi na bo bishimiye izo mpinduka. Umubyeyi umwe wo mu karere ka Rulindo yagize ati:

“Iyo umwana yigaga nimugoroba hari igihe bitugoraga kumucungira umutekano. Ariko noneho kuba bose baziga ku manywa bizadufasha cyane, ndetse natwe ababyeyi tuzajya tubona umwanya wo kubakurikirana neza.”

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles