-8.1 C
New York
Tuesday, January 20, 2026

Buy now

 hagiye gushirwa imbaraga mu mashuri ya Leta agatsindisha nk’ayigenga

hagiye gushirwa imbaraga mu mashuri ya Leta agatsindisha nk’ayigenga

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko Minisiteri y’Uburezi ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka amashuri ya Leta afite ubushobozi bwo gutanga ireme ry’uburezi kandi atsindisha ku rugero rwiza mu bizamini bya Leta.

Yabigarutseho ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku wa 19 Kanama 2025.

MINEDUC yerekanye ko ibigo bya Leta byatsinze ku kigero cya 75%, ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano bitsindisha ku kigero cya 72% mu gihe ibigo byigenga ari byo byatsinze neza ku kigero cya 99%.

Urugero rufatika ni urw’uko abana batandatu bahize abandi mu mashuri abanza ku rwego rw’igihugu bose bigaga mu mashuri yigenga.

Abo ni Arakaza Leo Victor, wigaga muri Wisdom School Musanze wabonye 99,4%, Impano Brave Gloria wigaga muri Excellence Academy School mu Karere ka Bugesera, Ihirwe Kanimba Honnette, wigaga muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye, Duhirwe Gall Gavin Darcy wigaga muri Ecole International La Racine yo mu Karere ka Bugesera, Nsengiyumva Joannah Holiness wigaga muri Excellence Academy School mu Karere ka Bugesera na Ashimwe Keza Gerardine, wigaga muri Excellence Academy School Bugesera bose uko ari batanu babonye amanota 98,8%.

Ibi ni kimwe n’abanyeshuri barangije mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye aho biganjemo abigaga mu mashuri yigenga.

Abo ni Izere Hennock Tresor wagize 98,67% wigaga kuri E.S Kanombe/EFOTEC Kicukiro yo mu Karere ka Kicukiro, abo mu Karere ka Gasabo barimo Uwumuremyi Albert wagize 98,00% wize kuri Hope Haven School, Ineza Flora Elyse wagize 97,89% wigaga muri Hope Haven School, Ndayishimiye Jean D’Amour wagize 97,89% na we wize muri Hope Haven School ndetse na Agaba Happy Jean Eudes wagize 97,78% wize kuri Petit Séminaire St Aloys yo mu Karere ka Rusizi.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko urebye imitsindire mu bigo by’amashuri yigenga ubona ko iri hejuru ariko ko hagiye gushyirwa imbaraga no mu bigo bya Leta.

Ati “Iyo turebye uburyo amashuri yigenga yakoze n’uburyo amashuri ya Leta yakoze hari itandukaniro. Urasanga umubare w’abatsinze mu bigo usanga uri hejuru muri aya amashuri yigenga ariko iyo urebye umubare umaze kwiyongera mu mashuri ya Leta na yo ubona ko bigenda bitera imbere.”

Yavuze ko hari gushyirwa imbaraga muri gahunda nzamurabushobozi igiye kuzatangirana n’umwaka w’amashuri mu gufasha abanyeshuri basigaraga inyuma mu mitsindire.

Ati “Icyo Leta iri gushyiraho ni iriya gahunda nzamurabushobozi kugira ngo yaba amashuri ya Leta cyangwa afashwa na Leta binyuze mu masezerano, abanyeshuri bashobore kwiga ndetse banatsinde neza kurusha uko bari basanzwe bakora.”

Yakomeje ati “Turi gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange, ariko cyane cyane mu mashuri ya Leta n’amashuri afashwa na Leta mu buryo bw’amasezerano. Ni uburyo tubona buzadufasha kuzamura intera muri aya mashuri ku buryo umwaka utaha, dutangira kubona amashuri ya Leta umubare wabo uzamuka mu bahabwa ibihembo.”

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko MINEDUC ikomeje gushyira imbaraga mu kubakira abanyeshuri bose ubushobozi no kuzamura ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na

Minisitiri Nsengimana yateguje gushyira imbaraga mu bigo bya Leta bigatsindisha nk’ibyigenga

Abanyeshuri bahize abandi mu mashuri abanza biga mu bigo byigenga

Ibigo byigenga byatsindishije ku kigero cya 99%

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles