Saturday, April 19, 2025
HomeNEWSUmusore w’imyaka 18 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4

Umusore w’imyaka 18 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4

Umusore w’imyaka 18 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4

Kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu Karere ka Nyamasheke hafungiye Niyonsinzi Fabrice w’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Gitwe, Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4.

 Ibyo byabaye ubwo Mukahakizimana Vestine, nyina w’umwana yagiye kurema agasoko ka nimugoroba asiga abana bonyine mu rugo, nyuma baza kujya ku baturanyi mu rugo rwo kwa Niyonsinzi wari yo wenyine.

Haje kugwa imvura arabaryamisha wa mukobwa na musaza we, igihe basinziriye aterura wa mwana w’umukobwa amujyana mu kindi cyumba amusambanyirizayo.

Mukahakizimana ati: “Na musaza we yarakangutse, barataha, basanga ntarahagera bajya mu nzu nto dufite bicaramo, na wa musaza we mukuru w’imyaka 8 yaje, mpageze uwo mukuru ambwira ko mushiki we nta kenda k’imbere yambaye kandi yagiyeyo akambaye, ndebye koko nsanga ntakambaye.

Arakomeza ati: “Namubajije aho yagashyize ambwira ko uwo musore yamujyanye mu cyumba cye, arakamwambura amujya hejuru amukorera ibintu atazi, arangije arababwira ngo batahe, aragasigarana.’’

Yahise ajya kubaza uwo musore uko byagenze, niba koko ako kenda yakamukuyemo akagasigarana, umusore amwemerera ko agafite,ko ubwo yari yabashyize mu cyumba baryamamo, yarebye agasanga uyu mwana intozi zamuriye,ariko zitariye musaza we, akamujyana mu cyumba cye akakamwambura ngo zidakomeza kumurya.

Umugore yabimenyesheje umugabo we ukorera i Kigali, ariko ntiyagira icyo amusubiza, umugoe araryama, bukeye ajya kugisha inama mugenzi we baturanye.

Mugenzi we yamugiriye inama yo kubibwira abayobozi. agiye kubibwira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari asanga n’uwo musore ari ku biro by’akagari yaje kuhicara bisanzwe kuko bahaturiye, Gitifu aramuhamagaza arinjira.

 Mukahakizimana arakomeza ati’: “Imbere ya Gitifu w’Akagari, umusore yabanje guhakana ibyo kunsambanyiriza umwana, agezeho arabyemera atangira kunsaba imbabazi ,ngo nimubabarire ntazongera.

Mvuga ko ku buzima bw’umwana ntakina iyo mikino yo kumubabarira gutyo gusa, ni bwo yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba.’’

Yongeyeho ati’’ Bambwiye   kujyana umwana muri Isange one Stop Center mu bitaro bya Kibogora, ndamujyana baramusuzuma, bampa imiti ubu ni yo ndi kumuha.’’

Avuga ko ahanganye n’ikibazo cy’abaturanyi bagenda bamuvumagura mu nzira aho anyuze,bavuga ngo yagombaga kubiceceka,ntafungishe umwana w’umuturanyi.

Ati: “Rwose nta mutekano mfite kuko abaturanyi ngenda bamvumagura ngo nagombaga gukingira uwo musore ikibaba, nkamuhishira, bikungirwa mu miryango cyane cyane ko yansabaga imbabazi, bamwe bakanampamagara bakambwira ngo nakoze ibitari byo kumufungisha, nkabona ntari kubiceceka umwana wanjye yangijwe.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Imbereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie avuga ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko,ko atari ibintu byungirwa mu miryango ngo birangirire aho,ko ibyo umubyeyi yakoze ari byo.

Ati: “Birababaje cyane kubona umusore w’imyaka 18 yangiza umwana w’imyaka 4, abaturanyi nk’aho baharaniye uburenganzira bw’umwana bagaca intege nyina ngo yakoze amakosa yagombaga kubiceceka. Si byo uwo musore agomba gukurikiranwa icyaha cyamuhama akabihanirwa by’intangarugero.’’

Asaba abasore kwirinda ibyaha nk’ibi kuko ibihano byabyo biremereye cyane,cyane cyane ko nk’uyu abihamijwe yakatirwa gufungwa burundu.

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 yo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Niyonsinzi Fabrice akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi