Saturday, April 19, 2025
HomeNEWSHasobanuwe icyatumye ubukene mu Rwanda bugabanyukaho 12,4%

Hasobanuwe icyatumye ubukene mu Rwanda bugabanyukaho 12,4%

Hasobanuwe icyatumye ubukene mu Rwanda bugabanyukaho 12,4%

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko kuba ubukene bwaraganyutse ku gipimo cya 12,4% (2017-2024) byatewe n’ingamba zo kwihutisha iterembere Guverinoma yashyizemo imbaraga nyinshi bikazamura imibereho y’abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyashyiraga ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda.

NISR yagaragaje ko igipimo cy’ubukene cyagabanutse kivuye kuri 39.8% mu 2017 kigera kuri 27.4% mu 2024, bigaragaza igabanyuka rya 12,4%.

Ni mu gihe igipimo ku bukene bukabije, cyagabanutse kiva kuri 11.3% mu 2017 kigera kuri 5.4% mu 2024, aho muri rusange aho Abanyarwanda miliyoni 1.5 babashije kuva mu bukene mu myaka 7 ishize. 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagize ati: “Imibare iri muri ubu bushakashatsi ntigaragaza gusa ibipimo, igaragaza intambwe nyakuri mu mibereho y’Abanyarwanda. Ibi byagezweho mu myaka irindwi yo gushyira mu bikorwa Gahunda ya Mbere y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1).”

Yongeyeho ati: “Ibyo byatewe ahanini n’ishoramari rya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo. Byanashobotse kubera gahunda ngari z’inkingi z’imibereho myiza, zagiye zifasha mu kuzamura ubuzima bw’abaturage.”

Dr Ngirente yavuze ko izo gahunda zanagize uruhare mu itangizwa ry’imirimo ibyara inyungu, no guteza imbere amahirwe yo kubona akazi.

Ati: “Nk’uko raporo ibigaragaza, umuvuduko mwiza wo kuva mu ngaruka za COVID-19 wagize uruhare mu kongera amahirwe y’imirimo, cyane cyane ku rubyiruko.”

Yungamo ati: “Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.1% mu myaka ine ishize nyuma ya COVID-19, byatewe n’imikorere myiza y’inzego z’ubukungu. Twashyizeho icyerekezo gitomoye kugira ngo buri Munyarwanda agire uruhare ku musaruro w’ubukungu.”

Yakomeje avuga ati: “Muri iyi raporo, kimwe mu by’ingenzi bigaragara ni isano ikomeye hagati y’izamuka ry’ibikenerwa n’ingo (consumption) n’izamuka ry’ubukungu. 

Ibi bigaragaza uko amafaranga yinjira mu miryango yagiye yiyongera, uko amahirwe y’akazi yiyongereye, n’uko gahunda z’imibereho myiza zatanze umusaruro. Ibi bivuze kandi ko imiryango ibasha kubona indyo yuzuye, ubuvuzi bufatika, uburezi bufite ireme, n’imibereho myiza muri rusange.”

Ubushakashatsi bwa NISR ku miterere y’umurimo mu Rwanda bugaragaza ko abari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba ari miliyoni 4,5.

NISR igaragaza ko abantu bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora basaga ibihumbi 749, bakaba bangana na 14,7%.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu 3.018.614 batari ku isoko ry’umurimo kandi atari n’abashomeri, barimo 24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi buciriritse.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko hakenewe ingamba zifatika kugira ngo u Rwanda rurandure burundu ubukene.

Yagize ati: “Nubwo twishimira intambwe yatewe, turacyafite urugendo rurerure kugira ngo u Rwanda rubashe kuva burundu mu bukene. Tugomba gukomeza gushora imari mu burezi no kongerera abantu ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo. Dukeneye abaturage bafite ubumenyi buhagije kandi bafite ubuzima bwiza kugira ngo tuzashobore kugera ku ntego zacu zirambye.”

Yagomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza no gushora imari mu nzego zitandukanye ziteza imbere ubukungu bw’Igihugu zirino, ingufu, amazi, isuku n’isukura, n’ubuvuzi.

Ati: “Ibi ni ukugira ngo twubake ibikorwaremezo bikenewe kandi byorohereze abaturage kugera ku serivisi zituma imibereho yabo irushaho kuba myiza. Leta y’u Rwanda igamije ko buri rugo rugira uruhare mu bukungu kandi rukagera ku iterambere.”

Yunzemo ati: “Dufite intego ndende, ariko dufite n’umwete ukwiye. Tuzubaka u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo. Nk’igihugu, intego yacu ni uko nta Munyarwanda n’umwe ugomba gusigara inyuma. Dushaka ko buri muryango, aho waba uri hose mu Rwanda, ugira inyungu mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.”

Minisiteri y’Ubutegtsi bw’Igihugu yashimiye abakoze ubwo bushakashatsi bugaragaza imibereho n’ubushobozi bw’ingo mu Turere dutandukanye, ihamya ko nuzafasha kurushaho kumenya ahashyirwa imbaraga mu kuzamura imibereho y’abaturage. 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi