Impungenge ku mibare y’abanyeshuri barangiza amashuri abanza mu Rwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko abana biga mu mashuri abanza bayarangiza bari hagati y’imyaka 14 na 16, na ho abatangira muri iki cyiciro bakakirangiza bageze kuri 42% mu 2024 bavuye kuri 31% mu 2017.
Ni imibare yavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwamuritswe ku wa 16 Mata 2025.
NISR igaragaza ko abana bitabira ishuri mu cyiciro cy’abanza hatitawe ku kigero cy’imyaka bafite bagera kuri 140 % mu 2024.
Abana bitabira ishuri mu mashuri abanza bagejeje imyaka yo gutangira, ni ukuvuga abagera mu mwaka wa mbere bafite imyaka itandatu bavuye kuri 88% mu 2017, bagera kuri 93% mu 2024. Muri bo abahungu ni 92% mu gihe abakobwa ari 94%.
Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri barangiza amashuri abanza bafite imyaka iri hagati ya 14 na 16, bavuye kuri 31% mu 2017 bagera kuri 42% mu 2024.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko nubwo umubare w’abanyeshuri barangiza amashuri abanza wiyongera, mu gihe umubare ukiri muto bizagira ingaruka ku bukungu kuko hataboneka abakozi bashoboye.
Yagize ati “Iyo umuntu atarangije amashuri nubwo yaba ashaka kwikorera biramugora, kugira ngo abare neza ibyo akora, abyandike neza, ateganye neza byose biramugora. Ni kuvuga ko nabyo bibangamira ubukungu. ”
Murangwa yavuze ko nubwo hari impinduka zabayeho mu myaka irindwi ishize, Guverinoma igifite ingamba nyinshi zo gushyira mu bikorwa kugira ngo umubare w’abarangiza amashuri urusheho kwiyongera.
Ati “Tuzakomeza gushora mu kongera ibyumba by’amashuri, tuzongera umubare w’abarimu ni gahunda ihoraho, ndetse no kongera ireme ry’uburezi ritangwa, no gufasha ababyeyi n’abana kugira ngo abana bagume ku mashuri bareke kuyavamo.”
Murangwa agaragaza ko bimwe mu bibazo bitera abana kuva mu ishuri ari amikoro make ndetse n’inzara yo ku ishuri, gusa agaragaza ko icyo kibazo kizwi ndetse ko hariho gahunda zo kugikemura.
Yagize ati “Ni ibintu tubona ko biterwa n’amikoro make n’inzara ku ishuri, ariko hariho gahunda nka ‘school feeding’ zifasha abana kuguma ku ishuri ntibicwe n’inzara, kandi turizera ko n’ibindi bizagenda biba byiza kurushaho.”
Gagunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yashowemo arenga miliyari 94 Frw mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 kandi inzego za Leta zihgamya ko yagabanyije umubare w’abana bata ishuri.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko abanyeshuri batarangije amashuri byatera imbogamizi ku bukungu
Inzego zitandukanye zishimiye ko ubukene bwagabanyutse mu Rwanda
