Saturday, April 19, 2025
HomeUncategorizedArashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 5

Arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 5

Arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 5

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko dosiye iregwamo umusore w’imyaka 18 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko.

Icyaha uregwa akurikiranyweho nkuko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, cyakozwe ku itariki ya 23 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo,  mu Karere ka Nyanza, mu cyumba.

Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko uwo umwana yamusanze mu rugo arimo kubanga umupira wo gukina amwemerera ko ari buwumutize maze bajyana mu cyumba yararagamo aramusambanya bafatwa na se w’umwana warimo amushaka yumva arira. Avuga ko yabitewe n’ubusinzi; abisabira imbabazi.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi