RIB yafunze umwarimu ushinjwa gusambanya umugore
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, ukekwaho gusambanya umuntu mukuru, icyaha kiri mu byaha bikomeye hano mu Rwanda.
Amakuru y’ifungwa ry’uyu mwarimu witwa Gaspard, yatangajwe na bamwe mu baturanyi be.
Mwarimu Gaspard uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, atuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero ho mu Mudugudu wa Kidaturwa.
Bivugwa ko yahengereye umugore we adahari kuko acururiza mu isantere ya Rupango, ajya iwe ahamagara undi mugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko amusanga iwe (Kwa Mwarimu Gaspard) ngo aramusambanya.
Abaturage bavuga ko uwo umugore wasambanyijwe asanzwe afite umugabo, ariko umugabo we akaba afunze.
Nyuma y’uko uwo mugore asambanyijwe ngo yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB, avuga ko yasambanyijwe ku ngufu.
Umwe mu baturage uri mu bakurukiranye aya makuru, avuga ko mu ibazwa rya mwarimu Gaspard yemera ko yasambanyije uriya mugore, ariko ko bari bumvikanye ndetse atari ni ubwa mbere amusambanyije. Icyakora RIB iracyakora iperereza.
Meya w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yahamije iby’aya makuru, avuga ko RIB irimo kubikurikirana.
Amakuru agera ku Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko RIB yamaze gukora dosiye iyishyikiriza Ubushinjacyaha.
Mwarimu Gaspard usanzwe yigisha indimi mu kigo cya ESPANYA i Nyzanza, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana