Saturday, April 19, 2025
HomeNEWSLeta yasabye ababyeyi kwigisha abana Ikinyarwanda bakiri bato

Leta yasabye ababyeyi kwigisha abana Ikinyarwanda bakiri bato

Leta yasabye ababyeyi kwigisha abana Ikinyarwanda bakiri bato

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye ababyeyi kwigisha neza abana babo ururimi rw’Ikinyarwanda bakiri bato kuko ari umurage ntagereranywa ukaba n’umuco uhuza Abanyarwanda.

Ibyo byagarutsweho na Minisitiri wa Minubumwe Dr Bizimana Jean Damascene kuri uyu wa 21 Gashyantare, ubwo yari mu Karere ka Gicumbi u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 22 Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twige tunoze Ikinyarwanda ,ururimi ruduhuza”.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko uburere bw’umwana butangira akiri mu nda, asaba ababyeyi kugira uruhare mu kubugisha ururimi rw’Ikinyarwanda neza n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Yagize ati: “Ururimi rutangirira mu miryango, kugira ngo umuntu aruvuge neza bisaba gutangirira mu muryango, agatangira ari muto. Birasaba ababyeyi ko bigisha neza abana babo Ikinyarwanda igihe bari mu ngo kandi bikajyana n’izindi ndangagaciro y’umuco Nyarwanda.”

Avuga ko isoko y’uburere ari mu ngo ari nayo mpamvu ari ngombwa kwita ku burere kandi buhera mu muryango umuntu aba avukamo.

Minisitiri agaragaza ko ururimi ruranga buri kiciro cy’abantu kandi buri gihugu kigira ururimi rwacyo ikaba inkingi ibahuza igomba gusigasirwa mu buryo bwose.

Ati: “U Rwanda tuvuga ururimi rumwe ruduhuza, ni ngombwa kuruvuga neza, tukarusigasira kuko rutuma abantu twumvikana kuko tubaye tuvuga indimi zitandukanye hano nta n’umwe wari kumva undi.”

Dr. Bizimana kandi yanasabye urubyiruko rukiri mu mashuri kwitandukanya n’abakeka ko ari abasirimu bava ku mashuri bica   ururimi rw’Ikinyarwanda baruvanga n’indimi z’amahanga kuko bituma gitakaza umwimerere.

Yagize ati: “Urubyiruko hari ukuntu bakeka ko kuba umusirimu ari ugutandukana n’Ikinyarwanda wataha wahura na Nyogosenge uti: “uraho Aunt, how are you?” kugira ngo umwereke ko hari intera wagezemo. Urabwira how are you Nyogosenge azi ibyo ari byo? Uramubwira Aunt ibyo arabizi?”

Icyakoze yagaragaje ko kumenya izindi ndimi z’amahanga no kuziga ari byiza ariko mbere ya byose ari ururimi gakondo.

Ati: “Nimwige neza indimi z’amahanga ariko mbere ya byose banza ururimi rw’iwanyu kuko ni rwo ruduhuza, ni rwo gakondo.”

Mu Rwanda, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ni umwanya wo guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ururimi rw’Igihugu rukwiriye gusigasirwa mu ngeri zitandukanye nk’Umurage w’Abanyarwanda.

Ni Umunsi wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu 1999.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Most Popular

Recent Comments

NDAHAYO Ildephonse from gatsibo on Ibintu icyenda bitegereje Minisitiri mushya w’Uburezi