3.5 C
New York
Thursday, January 22, 2026

Buy now

 Kugaburira abana ku mashuri byazanye impinduka mu myigire

 Kugaburira abana ku mashuri byazanye impinduka mu myigire

Bamwe mu barezi n’abanyeshuri bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka ‘school feeding’ yaje ari igisubizo, kuko yakemuye bimwe mu bibazo byari bibangamiye uburezi, by’umwihariko icyo guta amashuri.

Ni ibyagarutsweho mu bukangurambaga, Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gikomeje bujyanye na gahunda igamije gufasha mu kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri.

Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 muri 2014, yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019, aho yahise igirwa itegeko mu mashuri yose.

Aba bana bemeza ko gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, kandi bagahabwa indyo yuzuye buri munsi, byafashije cyane mu gutsinda neza, ibintu bahurizaho n’abarezi babo

Kubwimana Fabien, wiga kuri G.S Marie Reine Congo-Nile, avuga ko uretse gutsinda neza, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yatumye ikibazo cyo kurita kigabanuka.

Ati: “Bamwe bazaga ku ishuri batariye, kubera ko saa sita twatahaga mu rugo tugiye kurya, ugasanga hari ugarutse atariye kubera ko iwabo batatetse bamwe bakava mu ishuri burundu.”

Uwitwa Niyigena nawe ati “Turarya tugahaga, ibiryo bitetse neza cyane, iyo hatetswe impungure abatazishoboye bahabwa ibindi biribwa. Turiga neza tugatsinda.”

Ababyeyi baganiriye na UMUSEKE, bavuga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri yabafashije kurinda abana guta ishuri, n’inzara bajyaga bagira ibyo bikababuza kwiga uko bikwiye.

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles