Umwarimu yituye hasi imbere y’abanyeshuri ahita apfa
Nsengimana Juvénal Umurezi ku kigo cy’amashuri abanza cya Mukingi mu Murenge wa Bwira, yituye hasi imbere y’abanyeshuri ashiramo umwuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bwatunguwe n’urupfu rw’Umurezi witwaga Nsengimana Juvénal wagiye kwigisha ari muzima, yatangira guha isomo abanyeshuri akitura hasi agapfa.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamini yabwiye ko bamenye iby’urupfu rw’uyu mwarimu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Mukunduhirwe akavuga ko abo bakorana bababwiye ko Nsengimana ubwo yari imbere y’abana babonye yikubita hasi bahamagaza imbangukiragutabara, ihagera yarangije gushiramo umwuka.
Ati “Batubwiye ko ari uko byagenze, ubu nderekeza ku Ishuri ribanza rya Mukingi guhumuriza abanyeshuri n’abarimu bagenzi be bakorana.”


