-5.9 C
New York
Wednesday, January 21, 2026

Buy now

REB/NESA AMABWIRIZA AKURIKIZWA MU GUTEGURA IFUNGURO RY’ABANYESHURI MURIGAHUNDA NZAMURABUSHOBOZI MU MASHURI ABANZA ITEGANYIJWE MURI IBIBIRUHUKO

REB/NESA AMABWIRIZA AKURIKIZWA MU GUTEGURA IFUNGURO RY’ABANYESHURI MURIGAHUNDA NZAMURABUSHOBOZI MU MASHURI ABANZA ITEGANYIJWE MURI IBIBIRUHUKO

Minisitere y’Uburezi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) n’ Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) yateguye Gahunda
Nzamurabushobozi ku banyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri
abanza, mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano batashoboye kwimuka uyu mwaka
w’amashuri. Iyi gahunda izatangira muri ibi biruhuko kuva tariki ya 29/07/2024 kugeza tariki ya
30/08/2024, itangirire ku isuzuma rizahabwa abanyeshuri bagenewe iyi gahunda ku itariki ya 29-30
Nyakanga 2024 mu masaha ya mbere ya saa sita.
Kugira ngo iyi gahunda nzamurabushobozi igende neza, hateganyijwe ko abanyeshuri bari muri iyi
gahunda bazagaburirwa mu gihe bazaba bari ku ishuri.
Iby’ ingenzi bizakurikizwa mu gutegura ifunguro ry’abanyeshuri:

  • Ifunguro ritegurwa muri gahunda nzamurabushobozi ni igikoma na biswi (Biscuit);
  • Igikoma kigomba gutegurwa hakoreshwa ifu ivanze mu buryo bukurikira: amasaka, ibigori,
    soya n’isukari;
  • Igikoma gitekwa mu gitondo hakoreshwa inkwi zumye neza, kigashya neza bitarenze saa
    mbiri za mugitondo, kugira ngo abanyeshuri banywe igikoma ku masaha yagenwe;
  • Abanyeshuri bagomba gutangira kunywa igikoma saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am).
    hanyuma amasomo atangire saa tatu zuzuye (9am) za mu gitondo;
  • Buri munyeshuri ahabwa byibura igikombe k’igikoma kingana n’igice cya ritiro (0,5l) na biswi
    imwe yo mu bwoko bwa “Glucose”;
  • Abanyeshuri baje muri gahunda nzamurabushobozi bagaragara ku rutonde rwa buri kigo ni bo
    bafata ifunguro gusa;

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
0FollowersFollow
0SubscribersSubscribe

Latest Articles