Imikino ya UEFA EURO 2024 igeze aho rukomeye kuko mu makipe 24 yaritangiye hasigayemo 16 agomba guhatanira kugera muri ¼ nyuma y’uko amatsinda ashyizweho akadomo.
Ni imikino izatangira ku wa 29 Kamena izarangire ku wa 2 Nyakanga 2024, ibere ku bibuga bya Berlin, Dortmund, Gelsenkirchen, Cologne, Düsseldorf, Frankfurt, Munich na Leipzig.
Autriche iri mu makipe yitwaye neza kuri iyi nshuro kuko yatsinzwe umukino wa mbere wo mu Itsinda A ariko igatsinda ibiri yakurikiyeho bituma iriyobora ndetse igera no muri ⅛ ku nshuro ya kabiri mu mateka ibifashijwemo n’umutoza wayo Ralf Rangnick kuko ariho kure yageze no mu irushanwa riheruka.
Ikipe ya mbere imeze neza muri iki cyiciro ni Georgia kuko ari ku nshuro ya mbere yitabiriye imikino ya Euro ndetse ku bwo guhagama Portugal ikayitsinda ibitego 2-0 byatumye ikomeza muri ⅛.
Nubwo Portugal yatsinzwe ariko niyo kipe igeze muri ⅛ inshuro nyinshi kuko yabikoze izigera ku icyenda ikaba inaheruka gutwara iri rushanwa mu 2016.
Romania ntabwo yigeze ibona itike yo kwitabira iri rushanwa ubwo riheruka kuba mu 2020, ariko aho iboneye itike yitwaye neza mu Itsinda E ibasha gukomeza muri ⅛. Ni icyiciro iherukamo kandi mu myaka 24 ishize.
Slovenia yakomeje ariko nyuma yo kunganya imikino yose yo mu Itsinda C. Muri rusange imaze imikino itandatu inganya mu mikino ya nyuma ya Euro, nubwo ari ku nshuro ya mbere igeze muri ⅛.
Uko amakipe azahura muri ⅛
Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena
U Busuwisi vs u Butaliyani (Berlin, 18:00)
U Budage vs Denmark (Dortmund, 21:00)
Ku Cyumweru, tariki ya 30 Kamena
U Bwongereza vs Slovakia (Gelsenkirchen, 18:00)
Espagne vs Georgia (Cologne, 21:00)
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga
U Bufaransa vs u Bubiligi (Düsseldorf, 18:00)
Portugal vs Slovenia (Frankfurt, 21:00)
Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga
Romania vs u Buholandi (Munich, 18:00)
Austria vs Turukiya (Leipzig, 21:00)

Romania itaritabiriye Euro iheruka kuba yarenze amatsinda

Georgia yatsinze Portugal ikomeza muri 1/8 ku nshuro ya mbere


