Ikaze kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byawo byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, ni umunsi wa kane wo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame aho ategerejwe n’abaturage benshi bazindutse cyane bagana kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.
Uyu mukandida wa FPR Inkotanyi arakomereza kwiyamamaza muri aka Karere ka Nyarugenge nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero na Muhanga yagiyemo hagati yo ku wa Gatandatu no ku wa Mbere.
IGIHE yamaze kugera kuri iyi Site ya Rugarama kugira ngo ikugezeho uko ibikorwa byose bigenda.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NYARUGENGE BIRI KUGENDA:
Hari imodoka zifasha bamwe kugera kuri iyi Site ya Rugarama




















I Nyarugenge bayiraye ku ibaba bagana mu Rugarama
Ahagana saa Sita z’ijoro ni bwo bamwe batangiye kwerekeza kuri iyi Site ya Rugarama kugira ngo bajye kwamamaza umukandida wabo Paul Kagame.
























– Iby’ingenzi wamenya ku Karere ka Nyarugenge
Akarere ka Nyarugenge ni kamwe muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali. Gatuwe n’abaturage 374.319 ari nako gatuwemo na bake muri utwo turere hagendewe ku mibare y’ibarura rusange riheruka, bakaba batuye ku bucucike bw’abantu 2830 kuri kilometero kare imwe.
Abaturage ba Nyarugenge bangana na 21,4% by’abatuye Umujyi wa Kigali bose.
Abatuye muri aka Karere ka Nyarugenge kari ku buso bwa kilometero kare 13.225, biganjemo ab’igitsinagabo kuko bari ku rugero rwa 52,3%.
Bitandukanye na byinshi mu bindi bice by’igihugu, ntabwo Nyarugenge yiganjemo abibanda ku mirimo ishingiye ku buhinzi, ubworozi, ubucukuzi, uburobyi cyangwa amashyamba.
Abatuye Nyarugenge bashakishiriza cyane mu bucuruzi, imirimo y’ubwubatsi, gutwara abantu n’ibintu, ubukanishi n’ibindi.
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yaherukaga mu bikorwa byo kwiyamamariza mu Karere ka Nyarugenge ku wa 21 Nyakanga 2017 aho yahuye n’abaturage benshi bari bateraniye i Nyamirambo (kuri Tapis Rouge) akababwira ko uko bahateraniye kandi baturuka mu madini atandukanye ari nako igihugu ari icyabo bose kandi mu buryo bungana.
Abanyamujyi batangiye imyiteguro kare
Mu bice byinshi by’Akarere ka Nyarugenge hari amabendera n’ibirango bya FPR Inkotanyi kuva ku wa Mbere mu gihe kandi n’abaturage benshi bambaye imyambaro y’uyu Muryango.






Amafoto ya IGIHE