Minisitiri w’Uburezi yahaye ubutumwa amashuri yasuye
Ubwo yasozaga uruzinduko rwe mu Ntara y’i Burasirazuba Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi Gaspard TWAGIRAYEZU yasuye Akarere ka
Ngoma, aho yakiriwe na Mayor NIYONAGIRA Nathalie wamugaragarije ishusho y’uburezi muri aka karere. Nyuma y’aho, Minisitiri yakomereje mu mashuri abiri ari yo GS Gahima na TTC Zaza.
Minisitiri w’uburezi Twagirayezu Gaspard yasuye bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kirehe mu rwego rwo kurebera hamwe ishusho y’uko abanyeshuri biga na gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku banyeshuri; asaba abakora mu burezi gukundisha abana gusoma no kwita ku gutanga uburezi bufite ireme.
Ni uruzinduko yagiriye muri aka Karere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata, aho yasabye abanyeshuri gukangukira gusoma, anasaba ababifite mu nshingano gukomeza kubaba hafi by’umwihariko abakiri mu mashuri abanza kuko ariwo musingi.
Yagize ati: “Mukunde gusoma, kandi musome neza, ari nako mukura isomo mu byo musoma, inkuru haricyo zitwigisha; mugomba gusoma.”
Minisitiri Twagirayezu kandi yasabye Abayobozi ndetse n’abarezi kwita ku myigire y’abana bakurikirana uko basoma, ari nako bita ku mfashanyigisho n’ibindi bifasha umwana mu myigire ye birimo no kwita kuri gahunda yo kurya ku ishuri.
Ati: “Abayobozi b’ibigo ndetse n’abandi bakwiye gufasha abana gusoma by’umwihariko abo mu myaka ibanza kuko ariho musingi wo kumenya, ikindi bite ku mirire y’abana bubahiriza amabwiriza aherutse gusohoka.”
Uwamariya Laetitia, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rugarama II yavuze ko bagiye gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.
Ati: “Hari ibyo twabwiwe tutakoraga neza ariko tugiye kubikosora kandi turushaho no gukora neza ibyo dushinzwe, dufasha abana gukunda gusoma, dushyira mu bikorwa gahunda nyongerabushobozi, twita ku bikoresho bakoresha ari nako dukurikirana imirire y’abana. ”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko uruzinduko rwa Minisitiri w’uburezi bakuyemo inama nyinshi ziganisha mu gushaka icyatuma ireme ry’uburezi rigerwaho kandi ko bagiye gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza kubahiriza amabwiriza no gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.
Ati: “Uru ruzinduko mu karere kacu hari ibyagiye bigaragara bikwiye kongerwamo imbaraga, natwe tugiye gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama zatanzwe haba mu myigire ndetse no mirire y’abana mu rwego gukomeza gutanga uburezi bufite ireme.”
Mu Karere ka Kirehe habarurwa ibigo by’amashuri 134.

Muri GS Gahima na TTC Zaza, Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi yari aherekejwe na V/Mayor Assoc Mukayiranga Marie Gloriose, bari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bo mu Nzego za Leta. Akaba yasabye ubuyobozi gukomeza kwita ku ireme ry’uburezi, n’ubuzima bw’ishuri muri rusange.

Yibukije ubuyobozi bw’ishuri rya TTC Save, ko abo banyeshuri aribo barezi b’ejo hazaza, bityo ko ireme ry’uburezi rikenewe mu mashuri rizahera kuri bo. Yasabye abo banyeshuri gukunda umwuga w’uburezi, bakabyaza umusaruro amahirwe yose Leta ibateganyiriza.


