Guverinoma y’u Rwanda yagarutse kubyo ikora ngo inoze ireme ry’uburezi.
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko a banyeshuri biga imyuga mu mashuri yisumbuye (TSS) bemerewe gukomereza amashuri muri Kaminuza kugeza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku Basenateri n’Abadepite abagaragariza ibyo Guverinoma y’u Rwanda ikora mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi,guhera mu mashuri y’inshuke kugera muri kaminuza.
Ku bijyanye n’amashuri y’imyuga yasobanuye ko umuntu wo mu cyiciro icyo ari cyo cyose ashobora kwiga imyuga, ariko by’umwihariko abiga imyuga mu mashuri yisumbuye banakomereza muri kaminuza.
Yagize ati: “Muri TSS (Technical Secondary School) ni aho umuntu urangije icyiciro rusange ahitamo umwuga aziga ari ubwubatsi, gukanika, aragenda akiga imyaka itatu nk’uko no mu yandi mashanmi bayiga, akarangiza ayisumbuye ahabwa impamyabumenyi y’ayisumbuye.
Iyo ahisemo gukomeza kaminuza akomeza mu Ishuri Rikuru rya Tekinike (RP Rwanda Polytechnic) mu ishami ashaka ari ubwubatsi, amashanyarazi agakomereza enjiniyaringi mu byo yize cyangwa se ahandi ashaka.”


