MINEDUC SITATI YIHARIYE IGENGA MWALIMU
Nkuko bigara muri sitati shya ya mwarimu:
Ingingo ya 96: Guhanishwa igihano cyo
guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze
amezi atatu (3) adahemberwa
Umwarimu ahanishwa igihano cyo
guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi
atatu (3) adahemberwa, iyo:
1º atutse umunyeshuri, undi mukozi cyangwa
umwarimu bahuje intera cyangwa wo mu
ntera iri munsi y’iye hakoreshejwe
amagambo, inyandiko, ibishushanyo
cyangwa amafoto;
2º akoreye ku ishuri igikorwa gikoza isoni mu
buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri
w’undi;
3º akoresheje uburyo butari ubwa
kinyamwuga mu gutanga cyangwa
guhindura amanota y’abanyeshuri
hadakoreshejwe ibipimo ngenderwaho mu
kwigisha no gutanga ibizamini;
4º ashyize ku nkeke umunyeshuri;
5º atubahirije amabwiriza y’umuyobozi we
mu gihe atavuguruza amategeko ariho;
6º atabyaje umusaruro, akoresheje nabi
cyangwa yangije igikoresho yahawe
n’ishuri;
7º anyweye inzoga mu masaha y’akazi;
8º aje ku kazi bimugaragaraho ko yasinze;
9º akoze ibikorwa bigamije kubuza bagenzi
be cyangwa abanyeshuri gukora imirimo
bashinzwe;
10º atanze amakuru y’ibanga arebana n’akazi
ashinzwe;
11º ahimbye cyangwa akwirakwije amakuru
agamije gukangisha, gucamo abantu ibice,
inzangano cyangwa gutera ubwoba ku
ishuri;
12º ashoye abanyeshuri mu bikorwa byo
kugura, kugurisha cyangwa kunywa
inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge.
Ese bikorwa nande?
Bisabwe n’Akanama gashinzwe gukurikirana
amakosa yo mu kazi, Umuyobozi w’ishuri
atanga ibihano ku mwarimu wakoze ikosa
rihanishwa igihano cyo kwihanangirizwa
cyangwa kugawa bikamenyeshwa Umurenge
n’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere ishuri
riherereyemo.
Ku byerekeye amakosa ahanishwa
guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi
atatu (3) nta mushahara cyangwa igihano cyo
kwirukanwa ku kazi burundu, igihano
gitangwa n’umuyobozi wahaye umwarimu
akazi ashingiye ku myanzuro y’Umuyobozi
w’Ishuri abisabwe n’Akanama gashinzwe
gukurikirana amakosa yo mu kazi.
Mu gihe ikosa rihanishwa kwihanangirizwa,
kugawa, guhagarikwa ku kazi mu gihe
kitarenze amezi atatu (3) adahemberwa
cyangwa kwirukanwa ku kazi burundu
yakozwe n’Umuyobozi w’ishuri, igihano
gitangwa n’umuyobozi wamuhaye akazi
ashingiye ku myanzuro y’akanama gashinzwe
gukurikirana amakosa yo mu kazi ko ku rwego
rw’Umurenge ishuri riherereyemo kayobowe
n’Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge.
Umugenzuzi w’uburezi ku rwego ariho urwo
ari rwo rwose ashobora guhagarika
by’agateganyo umwarimu wakoze ikosa
cyangwa wafatiwe mu cyuho ari mu gikorwa
gihanishwa guhagarikwa ku kazi mu gihe
kitarenze amezi atatu (3) adahemberwa
cyangwa kwirukanwa ku kazi burundu. Uwo
mugenzuzi abikorera inyandiko mvugo
ashyikiriza uwahaye umwarimu akazi
n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa
yo mu kazi.
Iyo umwarimu yahagaritswe by’agateganyo
mu gihe kitarenze amezi atatu (3), ibyerekeye
kumukurikirana kubera ayo makosa bihita
bitangira.



