WASAC, REG, UR, RRA bimaze guhombya Leta akayabo.

0
Amanota y'ibizamini bya Leta 2022

Komisiyo  ishinzwe Abakozi ba Leta yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko hakiri ibyuho byinshi bigituma Leta ihomba abakozi n’amafaranga biturutse kumicungire mibi aho ibigo bitanu byahombeje Leta asaga miliyari 2 mu myaka itanu ishize.
 
Igice kinini cy’iyi raporo yanditse ku mapaji agera ku ijana kiragaragaza ibibazo bikiri mu micungire y’abakozi ba Leta n’ubwo hari intambwe nziza yatewe

Mbere y’uko iyi raporo yohererezwa komisiyo zizayicukumbura mu mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko,bamwe mu badepite n’abasenateri bayitanzeho ibitekerezo biganisha ku gufasha komisiyo n’izindi nzego bakorana kurushaho gushakira umuti ibibazo bitandukanye bikigaragara mu micungire y’abakozi ba Leta

Perezida w’agateganyo w’inama y’abakomiseri muri Komisiyo  ishinzwe abakozi ba Leta, Sebagabo Muhire Barnabé avuga ko bazakomeza gukorana n’izindi nzego ibyemezo bigamije gukumira iki kibazo bigashyirwa mu bikorwa.
 
Komisiyo igaragaza ko mu mwaka wa 2021/2022 habaye impinduka nziza ugereranije n’imyaka yawubanjirije kuko.

Ubujurire bw’abarega Leta bufite ishingiro bwavuye kuri 23.7% mu 2020/2021 bugera kuri 12.7% mu 2021/2022

Igipimo cyo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo cyarazamutse kiva kuri 96% mu mwaka wa 2020/2021 kigera kuri 99.3% mu mwaka wa
2021/2022

Mu mwaka wa 2019/2020 Leta yaciwe
118,370,465 naho mu mwaka wa 2020/2021 icibwa 47,368,883 Frw by’indishyi ku manza yaburanye.

Imanza Leta yatsinzwe zavuye kuri 92% zigera kuri 72.6% by’imanza
zose yaburanye.
 
Icyakora hari ibigo bya Leta bimaze imyaka itanu nta mpinduka nziza bigaragaza mu kuvugurura imicungire y’abakozi ba Leta ku isonga hakaza Ikigo  gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, REG,Kaminuza y’u Rwanda,Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ndetse n’Akarere ka Karongi.

Izi nzego uko ari eshanu zikaba zimaze guteza Leta igihombo kibarirwa muri miliyari 2 na miliyoni zisaga 197 mu gihe cyingana n’imyaka itanu gusa.

CC:RBA.RW

Share This