Sunday, March 3, 2024
HomeRWANDAUR yahumurije abize imyaka itatu ko amavugurura yayo atazabahungabanya

UR yahumurije abize imyaka itatu ko amavugurura yayo atazabahungabanya

UR yahumurije abize imyaka itatu ko amavugurura yayo atazabahungabanya

Kaminuza y’u Rwanda, UR, yahumurije abanyeshuri bayizemo muri porogaramu y’imyaka itatu, ivuga ko impamyabumenyi zabo nta kizazihungabanya nubwo hari amavugurura agenda akorwa.

Mu myaka irindwi ishize ni bwo amwe mu masomo yigwaga imyaka ine yahinduriwe igihe, akajya amara imyaka itatu gusa ndetse abayasoje bagahabwa impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, A0.

Kuri ubu mu mpinduka ziri gukorwa muri UR, zimwe muri zo zizanagaruka ku ivugururwa rya za porogaramu z’amasomo yigishwaga, aho zizajyanishwa n’izo ku rwego mpuzamahanga, hakagira ibyongerwamo, ibizatuma n’igihe cyo kwiga cyiyongera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas, yavuze ko impinduka ziganisha ku mavugurura y’amasomo muri kaminuza zikorwa ku Isi yose bityo na bo bagomba kugira ibyo bahindura.

Yakomeje avuga ko no mu gutegura porogaramu zo gutanga mu Nama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC), bagomba no kwerekana uburyo iyo porogaramu izavugururwa kuko iramutse itagaragaza ko izahinduka kandi Isi ihora mu mpinduka nta cyizere byaba bitanga.

Buri myaka ibiri, abagira uruhare muri gahunda z’uburezi barahura bagasesengura niba ibyigishwa bijyanye n’igihe kugira ngo harebwe icyakongerwamo.

Dr Kayihura Muganga yatanze urugero ku ikoranabunga, agaragaza ko ari ikintu gihora gihindagurika cyane, bityo ko nko kumara imyaka irenga ine nta kiravugururwa mu myigishirize haba habayemo kwibeshya.

Ati “Turebye nko mu ikoranabuhanga ubu ni ryo rugero rworoshye, rihinduka buri munsi. Ubaye warakoze porogaramu rero, ikamara imyaka ine, itanu, itandatu idasuzumwa, waba wibeshye cyane kandi turabizi ko ikoranabuhanga rihita rindura byinshi mu buzima’’.

“Nko mu Ishami ry’Ubukungu hari ikintu tutajyaga dutekereza, urabona nka rya faranga ry’ikoranabuhanga (cryptocurrency) mu myaka itanu ishize ntawaritekerezaga. Ni nko mu mategeko, hajemo ibyaha by’inzaduka bishingiye ku ikoranabuhanga (cybercrimes). Ibyo nta wari wabitekerejeho mu myaka ishize ariko uyu munsi ushatse ni nabyo wakwigisha byonyine. Bihora bihindagurika.”

Umuyobozi wa UR, Dr Kayihura Muganga Didas, yamaze impungenge abamaze iminsi biga imyaka itatu ko impamyabumenyi zabo nta kibazo zizagira ku isoko

  Abafite impamyabumenyi z’imyaka itatu bahumurijwe

Dr Muganga abajijwe ku mpungenge z’abibaza niba abize imyaka itatu gusa nta nenge impamyabumenyi zabo zizagira, yagize ati “Ntituzatesha agaciro ziriya mpamyabumenyi, zari zaratekerejweho z’imyaka itatu, kuko ziba zaremejwe nk’uko bikwiye’’.

Akomeza avuga ko mu kuvugurura bifuzaga ko hagira ibindi byongerwano bikarushaho guhesha ireme porogamu abiga ubu babona.

Amwe mu mashami yari yashyiriweho gahunda yo kwiga mu myaka itatu arimo nk’ay’Ubukungu, Ibarurishamibare n’amwe yigisha Siyansi.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko kuri ubu ifite porogaramu zigishwa zirenga 300. Mu 2017 ni bwo UR yari yatangije impinduka mu myigishirize aho abanyeshuri batangiye kujya biga imyaka itatu gusa, bagahabwa impamyabumenyi za A0.

Hari abashimaga ko kwiga imyaka itatu byatwaraga amafaranga make

Abajyaga biga imyaka itatu bagahabwa impamyabumenyi, ubu bagiye gusubira ku myaka ine

Mu gihe muri UR hari abajyaga biga imyaka itatu gusa bakaba barangije amashuri y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ubu imyaka yongeye kuba ine ku masomo hafi ya yose

READ LASTEST POSTS

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

error: Content is protected !!