Sunday, March 3, 2024
HomeBREAKING NEWSUmuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umwarimu w’umugabo

Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusambanya umwarimu w’umugabo

Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwarimu w’umugabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza giherereye mu Karere ka Ruhango acyekwaho icyaha cyo gukoresha umwarimu imibonano mpuzabitsina ku gahato.

RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa 9 Mutarama 2024, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugabo mugenzi we.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye umunyamakuru ko icyaha cyakozwe ubwo uwo muyobozi w’ishuri yacumbikiraga uwo mugabo wahohotewe.

Ibi byabereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Karambo tariki ya 9 Mutarama 2024.

Uwafashwe afungiwe muri Sitasiyo ya RIB ya Kabagali mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Amakuru yamenyekanye ni uko ngo uyu ucyekwa atari ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha kuko mu Ugushyingo 2021 yaketsweho gusambanya abana b’abahungu bigaga ku kigo cy’amashuri abanza yayoboraga nyuma aza gufungurwa n’Urukiko by’agateganyo kubera kubura ibimenyetso bihagije.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato giteganywa n’ingingo 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Isubiracyaha n’uko rihanwa ku cyaha cy’ubugome

Ku byaha by’ubugome, isubiracyaha ribaho igihe cyose umuntu yongeye gukora icyaha nyuma yo gukatirwa mu rubanza rwabaye ndakuka.

Umuntu wese ugaragaweho isubiracyaha ahanishwa igihano ntarengwa cyateganyijwe n’itegeko kandi gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.

RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki, inasaba abantu kwirinda ibi bikorwa kuko bigira ingaruka ziremereye kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Ivomo: igihe.com

READ LASTEST POSTS

University of Rwanda Call for Application undergraduate Academic programs Academic year 2024.

University of Rwanda Call for Application undergraduate Academic programs Academic year 2024. The University of Rwanda informs prospective applicants wishing to apply for its Undergraduate...
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

error: Content is protected !!