Sunday, March 3, 2024
HomeUncategorizedUmugabo arakekwaho gusambanya umwana arusha imyaka mirongo ine n’itatu

Umugabo arakekwaho gusambanya umwana arusha imyaka mirongo ine n’itatu

Umugabo w’imyaka 53 y’amavuko yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10 y’amavuko nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB).

Ibi byabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo ho mu Mudugudu wa Nyiranuma, bivugwa ko umwana wafashwe asanzwe afite ikibazo cyo kutavuga neza.

RIB yatangaje ko ibi byabaye ku wa 05 Mutarama 2023, uwafashwe mu gihe dosiye ye ikiri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko, afungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 69/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo umuntu mukuru ahamijwe n’urukiko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Nubwo bimeze bityo ariko Urukiko rw’Ubujurire, ruheruka gutanga umurongo ku manza nk’izo, rugaragaza ko iyo Urukiko rusanze hari impamvu nyoroshyacyaha ku wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, rushobora kuzishingiraho rumugabanyiriza ibihano.

RIB yibukije Abaturarwanda bose ko itazihanganira umuntu uwari we wese ukora icyaha nk’icyo cyo gusambanya umwana amufatiranye kubera uburwayi burimo ubumuga.

RIB kandi yibukije abantu kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi uzabikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

READ LASTEST POSTS

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

error: Content is protected !!