Teacher Shop: Igisubizo ku bifuza iguriro ryihariye rya mwarimu

0
Teacher Shop: Igisubizo ku bifuza iguriro ryihariye rya mwarimu

Teacher Shop: Igisubizo ku bifuza iguriro ryihariye rya mwarimu

Mu rwego rwo guhangana n’ubuzima bwo hanze aha ndetse n’ibiciro byo ku isoko birushaho kuzamuka, bijyanye n’umushahara udahagije mwarimu, ni kenshi abarimu bifuje ko bashyirirwaho isoko ryabo ryihariye bajya bahahiramo.

Mu kiganiro Nyakubahwa Minisitiri w’intebe ageza ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi bw’ibanze ( Amashuri abanza n’ayisumbuye) muri gahunda ya NSTI, yasubije umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wabajije ku bijyanye n’isoko rya mwarimu ( Teacher Shop)

Yavuze ko mu kwita ku mibereho ya mwarimu, Leta yarebye igikenewe cyane kandi cyakorohereza mwarimu, isanga ari ukumwongeza umushahara kuruta kumushyiriraho isoko.

Ati: “Byagorana kugirango mwarimu yegerezwe isoko, byasaba ko muri buri murenge cyangwa akagari kajyamo isoko, kuko kurishyira ku karere ntacyo yaba afashijwe,kuko nta muntu watega moto agiye kugura umunyu”.

Guhera mu kwezi kwa Kanama 2022, umushahara mwarimu wo ku rwego rwa A2 yatangiranaga uziyongeraho 88%, naho uwa A1 na A0 wiyongereho 40%.

Share This