RWANDA NATIONAL POLICE ITANGAZO RIGENEWE AZAKORA IBIZAMINI BY’URUHUSHYA RWA BURUNDU. (INGENGABIHE)
POLISI Y’U RWANDA 26 Nyakanga 2022
ISHAMI RISHINZWE IBIZAMINI NO
GUTANGA IMPUSHYA ZO GUTWARA IBINYABIZIGA
P.O.BOX 6304 KIGALI
ITANGAZO
- Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga riramenyesha abantu biyandikishije kuzakorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali mu kwezi kwa Nyakanga 2022, ko guhera tariki 01 Kanama kugeza 11 Kanama 2022 rizakoresha ibizamini mu turere tuwugize. Urutonde rw’abazakora rugaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda www.police.gov.rw.
2. Icyitonderwa: Abazakora ibizamini bose barasabwa kuzaza bagaragaza ko bikingije kandi bipimishije covid-19 mu gihe kitarenze amasaha 72, ibisubizo byerekana ko nta bwandu bafite. Bagomba kandi kuza bitwaje Indangamuntu y’umwimerere, icyangombwa gisimbura Indangamuntu cyangwa pasiporo ntibyemewe.
3. Ikizamini gitangira saa mbiri za mu gitondo. Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara izi nimero:118/0788311553/0788311570.
ACP Jean Baptiste NTAGANIRA
KOMISERI W’ISHAMI RYA POLISI RISHINZWE
IBIZAMINI NO GUTANGA IMPUSHYA ZO
GUTWARAIBINYABIZIGA