Sunday, March 3, 2024
HomeBREAKING NEWSRusizi GS Bugumira DOS Yahagaritswe ku kazi kubera ubusinzi.

Rusizi GS Bugumira DOS Yahagaritswe ku kazi kubera ubusinzi.

Rusizi GS Bugumira DOS Yahagaritswe ku kazi kubera ubusinzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bwamenyesheje Karekezi Maurice Joseph ko ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo. Uyu Karekezi akaba ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo(DoS) mu kigo cya GS Bugumira.

Ibaruwa imuhagarika by’agateganyo yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet mu mpera z’umwaka ushize

Amakuru avuga ko hari amashusho agaragaza Karekezi yasinze yinjira mu kigo yambaye mucikopa ndetse hakaba hari n’andi agaragaramo arwana n’abaturage n’umugore bivugwa ko ari uwe.

Mu ibaruwa imuhagarika by’agateganyo,ubuyobozi bwa Rusizi bugaragaza ko bwashingiye ku myitwarire ye mibi irimo ubusinzi.

Igira iti: “Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umunyamakuru yavuganye na Meya w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet,

Ati:” Nibyo koko uwo mwarimu twaramuhagaritse mu gihe cy’amezi atatu,ntabwo aribwo bwa mbere yarakoze ayo makosa ariko kuri iyi nshuro nibwo yakabije cyane akora ibiteye isoni,haracyakorwa iperereza ku makosa yakozwe kuburyo ashobora kuzahabwa ibindi bihano nyuma y’iperereza.”

Meya abajijwe niba nta cyuho kiragaragara mu kazi yavuze ko ubuyobozi burashyiraho undi uraba akora acting muri uwo mwanya ku buryo nta cyuho kigaragara.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwagaragaje ko uyu murezi yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.

ivomo umurunga.com

READ LASTEST POSTS

University of Rwanda Call for Application undergraduate Academic programs Academic year 2024.

University of Rwanda Call for Application undergraduate Academic programs Academic year 2024. The University of Rwanda informs prospective applicants wishing to apply for its Undergraduate...
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Recent Comments

error: Content is protected !!