REB Updates: Leon Mugenzi yavuze amatariki ibizami bizabera, n’amahugurwa y’abarimu batize uburezi.

0
REB Available vacancies for A0 in different subjects Nyarugenge District

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi, Umuyobozi ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu muri REB Leon Mugenzi mu kiganiro na KT Radio yagarutse kuri ibi bikurikira:

Ku bijyanye n’ishyirwa mu myanya ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri yavuze ko ibigo byose atariko byabonye abayobozi by’umwihariko hari ibigo byo mu mashuri abanza bigifite abayobozi bunganira cg bafasha mu nshingano( Acting).

Mu mashuri yisumbuye ho hatsinze abayobozi b’ibigo by’amashuri benshi kuruta imyanya yari ihari ku buryo hari abasigaye kuri lisiti y’abategereje.

Ku bijyanye n’ishyirwa mu myanya ry’abarimu uyu mwaka yavuze ko mu mashuri abanza abemerewe gukora ikizamini ari abize uburezi gusa. Naho mu mashuri yisumbuye mu kiciro cya A0 by’umwihariko mu masiyansi ho hahawe amahirwe n’abatarize uburezi ngo nabo bazakore ikizamini.

Ku kijyanye n’abarimu baherutse gushyirwa mu kazi batarize uburezi, yavuze ko mu mpeshyi bateganyirijwe amahugurwa kugira ngo nabo biyungure ubumenyi.

Kugeza uyu munsi mu mashuri abanza n’ayisumbuye harabarurwa abarimu basaga ibihumbi ijana. Yavuze ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi aribwo hazasozwa ubushakashatsi bumaze ukwezi,buzerekana umubare nyawo w’abarimu bari mu gihugu.

Kuri lisiti y’abategereje ubu hariho abarimu barenga ibihumbi birindwi by’umwihariko mu mashuri abanza abenshi bari kuri iyi lisiti ni abatarize uburezi.

Abajijwe niba aba barimu bari ku rutonde rw’abategereje rwo mu mashuri abanza ariko batarize uburezi kandi hari abarangije uburezi bagiye kujya mu kazi batazabangamirwa bityo bakazategereza kujya mu kazi bagaheba, Leon yasubije ko nta mpungenge biteye kuko hakenewe abarimu benshi baruta abo bize uburezi, bityo na bariya batabwize bari ku rutonde rw’abategereje bazahabwa akazi.

Yavuze ko ku rutonde rw’abategereje batsinze ikizamini mu mashuri abanza nta mwarimu wize uburezi uriho,abarusigayeho bose ari abatarize uburezi.

Ibizamini by’uyu mwaka yavuze ko bizatangira kuri 26 kugeza kuri 30 z’ukwa gatandatu.

Abashinzwe imyitwarire hari abakandida barenga 900 batsinze ikizami cyanditse bagomba kuzakora ikizami cyo kuvuga. Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kenda bazaba bashyizwe mu myanya.

Abarimu baturutse hanze y’igihugu bigisha ururimi rw’igifaransa baragera kuri 45 bakaba barashyizwe mu mashuri nderabarezi ( TTC), gusa harateganywa kuzana abandi barimu bazaturuka muri Zimbabwe bagera kuri 278. Yavuze ko aba barimu batazaza gusimbura abasanzwemo ahubwo bazaza kubongerera ubushobozi.

Abarimu bazava muri Zimbabwe bazigisha amasomo atandukanye harimo imibare, indimi n’ayandi. Yavuze ko urugendo rwo kubashaka rwatangiye nabo bazasaba binyuze muri MIFOTRA, ibizami byabo bikaba byarateguwe bityo mu kwezi kwa Kenda bakazatangira akazi.

Yavuze ko muri iyi wikendi hari umwiherero w’iminsi itatu bazakorana na ba DDE ndetse na HR muri buri Karere hagamijwe gusesengura no gucukumbura niba nta bigo by’amashuri yisumbuye bikirimo abayobozi b’ibigo bakora nk’abagitinga ( Acting) kandi hari abatsinze batarahabwa umwanya.

Umwarimu witwa Eric wo mu Karere ka Musanze yatanze ikibazo cye ko yari yatsinze ikizamini ariko yasabye gukorera mu turere twa Rulindo na Musanze, maze bamuha akazi mu Karere ka Rusizi asanga ari kure maze muri sisiteme ya MIFOTRA akandi kuri reject agaragaza ko atazajya Rusizi yandikamo ko impamvu atazajyayo ari kure, habonetse umwanya hafi bawumuha. Nyuma yaje kumenya ko hari imyanya yabonetse hafi yandikira REB ayisaba ko yahabwa umwanya ariko ntibamusubiza.

Leon yamusubije ko iyo ukanze kuri reject uba wanze akazi bigoye ko wajya no kuri lisiti y’abategereje.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu, yasoje atanga umurongo wa telefoni ngendanwa ufite ikibazo yahamagaraho ariwo 0788676204.

Share This