REB Updates: Itangazo Ritumira abarimu n’abayobozi b’amashuri mu mahugurwa.

0
REB Updates:

REB Updates: Itangazo Ritumira abarimu n’abayobozi b’amashuri mu mahugurwa.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Ireme ry’Uburezi, hagamijwe kongerera ubumenyi abarimu

n’Abayobozi b’lbigo by’ amashuri, Urwego rw’ Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) binyujijwe

muri gahunda ya Leta ya “RwandaEQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Programme), rurateganya amahugurwa agenewe abarimu n’abayobozi b’amashuri guhera tariki ya 22 Kanama 2022 kugeza tariki 24 NZeli 2022. Iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu bigo byatoranyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.

Aya mahugurwa azabera mu karere ka Musanze ku bigo bya “Ecole des Sciences de Musanze, ES St. Vincent Muhoza na Muhabura Polytechnic College (MIPC), akazahuza abarimu n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano bigera ku ijana na mirongo itanu (150) Amahugurwa ateganyijwe kuba mu buryo bukurikira:


Ikiciro cya mbere: kuva 23 Kanama 2022 kugeza 01 Nzeri 2022. Itariki yo kuhagera ni kuwa 22

Kanama 2022, Iyo gutaha ikaba ku wa 02 Nzeri 2022.


Ikiciro cya kabiri: kuva 03 Nzeri kugeza ku ya 12 Nzeri, 2022. Itariki yo kuhagera ni 02 Nzeri 2022,iyo gutaha ni tariki ya 13 Nzeri 2022.


Ikiciro cya gatatu: kuva tariki ya 14 Nzeri kugeza 23 Nzeri 2022. Kuhagera ni tariki ya 13 Nzeri,
batahe tariki ya 24 Nzeri 2022.

Abatumiwe barasabwa kugaragaza ikemezo cy’uko bipimishije Covid-19 cyatanzwe mu masaha 72

mbere y’uko amahugurwa atangira;
Abarimu n’abayobozi b’ibigo bazitabira amahugurwa bazasubizwa amafaranga y’urugendo ndetse

n’amafaranga azaba yatanzwe yo kwipimisha COVID-19; Ibigo by’amashuri byose biri ku mugereka bisabwe kuzitabira amahugurwa mu kiciro

byashyizwemo; Abarimu bari mu gikorwa cy’ibarura rusange bashyizwe mu kiciro cya mbere bazamenyeshwa

ikiciro bazitabira nyuma.

Ku bindi bisobanuro, mwahamagara Bwana Murasira Gerard, Umuyobozi wlshami rishinzwe Amahugurwa y’Abarimu muri REB kuri nimero: 0783625992 cyangwa Emai:gmurasira@reb.rw, cyangwa kuri NTABWOBA Jules, umuyobozi muri RwandaEQUIP ushinzwe imikoranire

n’abafatanyabikorwa kuri:0788315663, Email:jules.ntabwoba@rwandacqui.org.rw

.

.

.

.

.

.

.

.

 

Share This