REB ITANGAZO Rigenewe abakandida bose bakoze ndetse bagatsinda ikizamini cyanditse ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri (Headteacher of Primary school, Deputy Headteacher in Charge of Studies and Deputy Headteacher in charge of Discipline)

0
REB UPDATES DATES FOR INTERVIEW OF HEADTEACHERS AND DEPUTY HEADTEACHERS.
NEWSWITHIN.COM

Urwego rw’lgihugu rushinzwe Uburezi bw’lbanze (REB) ruramenyesha abakandida bose bakoze ndetse bagatsinda ikizamini cyanditse ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri (Headteacher of Primary school, Deputy Headteacher in Charge of Studies and Deputy Headteacher in charge of Discipline), ko ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro (oral examination) giteganyijwe kuva tariki ya 29/08/2022 kugeza tariki 02/09/2022 muri buri Karere hakoreshejwe ikoranabuhanga (Online Oral Interview). Urutonde ndetse n’ingengabihe y’uburyo bizakorwa murabisanga ku rubuga rwa REB
(www.reb.gov.rw).
Ikitonderwa:
Buri rutonde rushingiye ku Karere ka mbere buri mukandida yagaragaje ko yifuza kuzakoreramo akazi mu gihe yaba atsinze. Ako Karere ni naho uwo mukandida azakoreramo ikizamini gikorwa mu buryo bw’ikiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Buri mu Kandida arasabwa kuzaza yitwaje Indangamuntu ye.

Share This