NESA ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI.

0

NESSA ibinyujije mu itangazo yavuzeko igikorwa cyo gususha gitangira kuri uyu wa Kane tariki ya 03/03/2022 kigatangirana n’amahugurwa ku bayobozi b’ibigo n’abashinzwe ikoranabuhanga ku bigo.

Kwandika abanyeshuri no gukosora imyirondoro yabo muri SDMS.

Nishimiye kubandikira mbasaba kumenyesha amashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’ Imyuga n’Ubumenyingiro ko igikorwa cyo kwandika abakandida bazakora ikizamini cya Leta kizatangira tariki ya 3/3/2022.

Icyo gikorwa kizatangirana n’amahugurwa aho intumwa ya NESA izaza mu Karere kuwa 3 Werurwe 2022 kugeza ku wa 9 Werurwe 2022 ikorane inama n’abayobozi b’amashuri, ibahugure mu bijyanye no kwandika abana muri SDMS hagendewe ku byavuguruwemo. Ayo mahugurwa azakorwa mu byiciro bitatu (icyiciro kimwe kigahugurwa umunsi umwe), bivuze ko Imirenge igize Akarere izaza muri ibyo byiciro, abayobozi b’amashuri bakazahugurwa hakurikijwe uko iyo mirenge yatondetswe.

Amahugurwa azajya abera ku ishuri rifite smart classrooms nibura ibyumba bibiri. Buri Muyobozi w’ Ishuri azajya azana n ‘um warimu ushinzwe ikoranabuhanga cyangwa undi mwarimu usanzwe ashinzwe kwandika abanyeshuri muri SDMS.

Tubashimiye ubufatanye-mudohyema kutugaragariza.

Share This