NESA ITANGAZO RIGENEWE ABARIMU N’ABAYOBOZI B’AMASHURI: AMABWIRIZA AGENGA KWIYANDIKISHA KU BAKANDIDA BAZAKORA IBIZAMINI BYA LETA UMWAKA WA 2022.

0

AMABWIRIZA AGENGA KWIYANDIKISHA KU BAKANDIDA BAZAKORA IBIZAMINI BYA LETA UMWAKA WA 2022

  1. Igihe cyo kwandika abakandida

Kwandika abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta 2022 ku byiciro byose bizatangira tariki ya 03/3/2022 bizarangire kuri 15/04/2022.

  1. Ni nde wemerewe kwiyandikisha nk’umukandida mu bizamini bya Leta, 2022?

Umukandida wemerewe kwiyandikisha gukora ikizamini cya Leta mu kiciro runaka agomba kuba ageze mu mwaka wa nyuma w’icyo kiciro mu gihe cyo kwiyandikisha, kandi yarize neza imyaka iwubanziriza. Ku mashuri yisumbuye hatangwa indangamanota z’imyaka 2 ibanziriza uwo arimo. By’umwihariko:

  1. Umukandida uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6) wemerewe kwiyandikisha agomba kuba yarize neza kuva muri Pl kugeza muri P6 nta mwaka numwe asimbutse.
  2. Umukandida ugeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6, TVET Level 5, TTC Year 3) wemerewe kwiyandikisha mu ishami iryo ariryo ryose agomba kuba yarize neza iryo shami kuva muri S4/Leve13/YI kugeza muri S6/Leve15/Y3 atarahinduye ishami cyangwa ngo asimbuke umwaka. Agomba kugaragaza icyemezo cy’amanota y’ikizamini cya Leta cya 0-Level. Result slip zitagaragaza aggregates umwana yagize muri S3 nazo ziremewe. Agomba kandi kwishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000frw) yo kwiyandikisha.Umukandida uri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) wemerewe kwiyandikisha agomba kuba yarize neza kuva muri SI kugeza muri S3 nta mwaka numwe asimbutse. Agomba kandi kwishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000frw) yo kwiyandikisha.

Ibireba ubuyobozi bw’ishuri:

  1. Ubuyobozi bw’ishuri ni bwo bwandikisha abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta, haba mu mashuri abanza cyangwa
  1. Ubuyobozi bw’ishuri burasabwa rero kuzuza izo fishi zo mu ikoranabuhanga (online registration forms), ibisabwa byose bikuzuzwa mu buryo bukwiye, kandi bikoherezwa bimaze kugenzurwa neza.
  2. Umwirondoro w’umukandida ugomba kuba wuzuye kandi ukandikwa mu buryo bukwiye butanyuranye n’ibigaragara mu irangamimerere. Muri rusange ku byiciro byose, hakenerwa ifoto, amazina y’umukandida, ay’ababyeyi, cyangwa ay’umurera igihe ababyeyi bitabye Imana (ariko n ‘ ay’ababyeyi akaba yanditse kabone n’ubwo baba batakiriho), igihe yavukiye, nimero y’irangamuntu y’umwe mu babyeyi, aho batuye (Akarere, Umurenge, Akagali), nimero y’irangamuntu na telefoni by’ababyeyi.
  3. Igihe abanyeshuri bamaze kwandikwa, mbere y’uko urutonde rwa burundu rwoherezwa (final submission), umuyobozi w’ishuri asohora mu mashini urutonde rw’abanyeshuri rugaragaza imyirondoro yabo n’ibigo by’amashuri bahisemo, akaruha abanyeshuri bakareba ko imyirondoro yabo yanditswe neza. Abanyeshuri iyo bamaze kubisuzuma neza no kubyemeranyaho n’ababyeyi babo basinya kuri urwo rutonde bemeza ko ayo makuru ariyo.
  • Nimero umukandida azakoreraho ikizamini ihita itangwa na system ya SDMS. Igihe NESA imaze kwemeza urutonde rw’abakandida (approval), buri shuri rihita risohora mu mashini amafishi y’abakandida bose (printing ofregistration forms) akabikwa neza.
  1. Abakandida bahuje amazina yose bahabwa nimero zidakurikiranye kugira ngo bitazateza ibibazo mu gihe CYO kwandika amanota.
  2. Mu guhitamo amashuri cyangwa amashami abakandida ba P6 eg S3 bazakomerezamo mu mashuri yisumbuye, yaba ayo bigamo bacumbika cyangwa aho biga bataha, hifashishwa ilisiti mu mashuri.
  3. Muri buri Karere, NESA yohereje umukozi wayo uzafasha amashuri yo muri ako karere gutunganya neza igikorwa cya “online registration”.
  4. Abashinzwe uburezi ku mirenge no ku Karere ndetse n’abakozi ba NESA bashinzwe ubugenzuzi bw’amashuri (District based Inspectors) basabwe nabo gukurikirana umunsi ku wundi iki gikorwa, ndetse bakaka raporo buri shuri kugira ngo hatazagir umunyeshuri n ‘umwe usigara atanditse.

I I. Amashuri ya TTC arasabwa gufasha abakandida bigenga bazakora muri bijyanye n’amasomo ngiro kandi akazaborohereza mu gihe CYO gukora ibiz Leta kuko ariho hateganyijwe ko bazabikorera. Umukandida wigenga wdme kwiyandikisha muri TTC ni usubiramo ikizamini cya Leta gusa, ashaka kuijo a amanota yisumbuye kuyo yari yarabonye akora TTC bwa mbere.

12, Abayobozi b’amashuri asanzwe (atari amashuri yihariye yita ku bana bafite ubumuga) barasabwa gutanga raporo yanditse y’abana bafite ubumuga igaragaza ubufasha umwana yazakenera mu gihe cyo gukora ibizamini kugira ngo ibizakenerwa bishakwe hakiri kare. Mu gihe cyo kwandika umwana ufite ubumuga kandi ubwo bumuga bugomba kugaragazwa ahabugenewe (muri SDMS). Iyo raporo yoherezwa kuri email: correction@nesa.gov.rw

Ibyavuguruwe mu gikorwa cyo kwandika abakandida bazakora ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2022.

Ibireba abakandida bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza (P6 candidates)

  1. Mu guhitamo amashuri yisumbuye bazakomerezamo, abakandida bahitamo amashuri ane (4) bakwigamo bacumbikiwe kandi ayo mashuri agomba kuba ari mu ntara zitandutanye cyangwa Umujyi wa Kigali;
  2. Abakandida bongera guhitamo amashuri abiri (2) abegereye bakwigamo bataha: Ubutumwa bugufi (SMS) buzohererezwa ababyeyi b’abakandida cyangwa ababahagarariye (guardians) mu rwego rwo kubamenyesha amashuri umwana yahisemo n’imyirondoro agiye kwiyandishirizaho ari nayo azakomeza kwigiraho kugira babisuzume neza kandi babyemeranyweho n’umwana n’ubuyobozi by’ishuri
  3. Ababyeyi bagomba kugira uruhare mu gufasha abana mu guhitamo amashuri yisumbuye bazakomerezamo. Urutonde rw’abanyeshuri ruzoherezwa nyuma y’uko ababyeyi bemeje iyo myirondora kandi n’abanyeshuri babisinyiye.
  4. Umunyeshuri wese wize igihembwe cya mbere agakora n’ikizamini cyacyo agomba kwandikwa agahabwa index number.
  5. Umubyeyi uzabona imyirondoro y’umwana we cyangwa amashuri yahisemo kuzakomerezamo bitamunyuze, asabwe kubigaragariza ishuri rikabikosora mbere yo kohereza burundu (final submission) urutonde rw’abiyandikishije.
  6. Ishuri rya Lycee de Kigali ntabwo ricumbikira abanyeshuri mu mwakawa mbere (SI). Abakandida bagomba guhabwa ayo makuru mbere yo kuyahitamo.

Ibireba abakandida bazakora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3 candidates)

  1. Muguhitamo amashuri n’amashami bifuza kwigamo, abakandida barasabwa guhitamo amashuri abiri (2) acumbikira abanyeshuri ari mu byiciro binyuranye bigizwe n’amashuri y’ubumenyingiro (TVET), ay’ubumenyi rusange (General education), inderabarezi (TTC) cyangwa Ubuforomo (Associate Nursing) kandi ayo mashuri agomba kuba ari mu ntara zitandutanye cyangwa Umujyi wa Kigali;

wa Kigali. Kuri iyi nshuro ya kabiri, umukandida ahitamo amashuri atandukanye nayo yahisemo bwa mbere.

  1. Mu guhitamo amashuri abegereye bakwigamo bataha, umukandida ahitamo amashuri abiri (2)
  2. Ubutumwa bugufi buzohererezwa ababyeyi b’abakandida cyangwa ababahagarariye (guardians) mu rwego rwo kubamenyesha ibijyanye n’igikorwa cyo kwiyandisha ku banyeshuri bazakora ibizamini bya leta 2022;
  3. Ababyeyi bagomba kugira uruhare mu gufasha abana guhitamo amashuri yisumbuye bazakomerezamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Abakandida biga bacumbika bahabwa umwanya wo kuvugana n’ababyeyi babo bakumvikana ku mashuri umwana agiye guhitamo. Abiga bataha nabo bagomba guhabwa inyandiko bashyira ababyeyi babo bakemeza imyirondoro y’ umwana n’amashyuri yahisemo.
  4. Umunyeshuri wese wize igihembwe cya mbere agakora n’ikizamini cyacyo agomba kwandikwa agahabwa index number.
  5. Umubyeyi uzabona imyirondoro y’umwana we cyangwa amashuri yahisemo kuzakomerezamo bitamunyuze, asabwe guhita abigaragariza ishuri rikabikosora mbere YO kohereza burundu (final submission) urutonde rw’abiyandikishije.
  6. Ishuri rya Lycee de Kigali na IPRC Kigali ntabwo acumbikira abanyeshuri mu mwaka wa kane (S4/Level 3). Abakandida bagomba guhabwa ayo makuru mbere YO kuyahitamo.

Ibireba abakandida bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye mu nyigisho rusange, amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro n’amashuri y’inderabarezi (S6/L5/Y3)

  1. Amazina y’umukandinda wiyandikisha agomba kuba ahura n’agaragara ku ndangamuntu ye. Kugirango wandike uwo mukandida, SDMS igusaba gushyiramo nimero y’indangamuntu y’umukandida noneho ukabyemeza, hagahita haza amazina ye YO ku ndangamuntu, ari nayo akomerezaho ibyo kwiyandikisha.
  2. Gusuzumana ubushishozi umwimerere w’ibyangombwa bisabwa umukandida;
  3. Umunyeshuri wese wize igihembwe cya mbere agakora n’ikizamini cyacyo agomba kwandikwa agahabwa index number.

Icyitonderwa: Ku banyeshuri badafite indangamuntu, hateganyijwe form (igomba kuzuzwa neza) bazandikwamo kugira ngo bahabwe ubufasha bwihuse bwo kubona indangamuntu nabo bakabasha kwiyandikisha vuba.

Kigali, Rwanda

Share This