Mwarimu uhemberwa A2 niwe uzatekerezwaho mbere ku izamuka ry’umushahara uyu mwaka.

0
REB Available vacancies for A0 in different subjects Nyarugenge District

Mu kiganiro Imboni na Televiziyo Rwanda, hagarutswe ku mavugurura yabaye muri REB ubwo havukaga NESA. Iki kiganiro kandi habarijwemo ibibazo bitandukanye nk’uko tubigarukaho muri iyi nkuru.

Ku bijyanye n’amavugurura yabaye muri REB, DG wa REB Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko REB yasigaranye amashami akurikira:
.Ishami ry’Ikoranabuhanga
.Ishami ry’Imicungire y’abarimu no kubahugura
.Ishami ry’Integanyanyigisho n’imfashanyigisho

Naho ishami ry’ibizamini n’ishami ryo kugenzura ibigo by’amashuri yagiye muri NESA.

Ku bijyanye n’ikoranabuhanga, D.G wa REB Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko bagerageza gutanga itumanaho rya murandasi, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri n’ibindi.

Ku bijyanye n’integanyanyigisho n’imfashanyigisho yavuze ko hategurwa hakanatangwa imfashanyigisho n’integanyanyigisho ku buryo ubu hamaze gutangwa ibitabo birenga miliyoni 14.

Ku bijyanye n’ishami ry’imicungire y’abarimu ( TDM: Teacher Development and Management and Career guidance and Counseling) ishami rikuriwe na Leon Mugenzi. Ni ishami rifite inshingano zo gushaka no gushyira abarimu mu myanya.

Leon Mugenzi abajijwe niba nta bwoba afite bwo kuba ayoboye ishami ryirukanishije abayobozi benshi bazira gukora inshingano nabi, yasubije ko nta bwoba afite.

Ku kibazo cyo guhemba abarimu ba baringa, Mugenzi yasubije ko kiri gukemurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya (TMIS: Teacher Management Information System) ku buryo bizoroha gucunga abarimu.

Ku kibazo cyo gutinda guhemba abarimu yavuze ko hari ibihano byashyizweho bizajya bihabwa uturere dutinda guhemba abarimu, ndetse inzego z’igihugu zavuze ko nta wundi mukozi wa leta uzajya uhembwa mbere ya mwarimu. Yavuze ko kugeza kuri uyu wa 30 Gicurasi akarere katarahemba ari kamwe nako yagahamagaye akabaza impamvu bamubwira ko hari utubazo bagifitanye na MINECOFIN ariko gikemuka vuba.

Ku kibazo kijyanye n’ibigo by’amashuri byoherezwaho abarimu ntibahage, Leon yavuze ko bibaho koko atanga urugero rwa Horezo mu Karere ka Muhanga ko ndetse we yafashe umwanzuro wo kujya kuhareba. Avuga ko bari kuvugana n’abafatanyabikorwa n’abashoramari ngo bahagire ahantu umwarimu azajya agera ntiyifuze guhita ahava.

Abajijwe ku kijyanye n’umushahara w’abarimu n’ibiciro biri ku isoko yavuze ko mbere na mbere hari gutekerezwa ku mushahara wa mwarimu uhemberwa A2, kuko iyo hongeweho 10% n’ubundi ahora asigara hasi. Avuga ko nk’abahemberwa ibyiciro byisumbuyeho hari abageze mu bihumbi 250F ariko A2 akiri hasi. Yavuze kandi ko Isoko rya Mwarimu ( Teacher Shop) na ryo rigitekerezwaho ku buryo rizafasha mwarimu byinshi.

Share This