MINEDUC: IMISHAHARA Y’ABAYOBOZI B’AMASHURI (UBURYO BURAMBUYE)

0
MINEDUC: IMISHAHARA Y'ABAYOBOZI B'AMASHURI (UBURYO BURAMBUYE)

MINEDUC: IMISHAHARA Y’ABAYOBOZI B’AMASHURI (UBURYO BURAMBUYE)

Muko bigaragara kuri Twitter ya Mineduc Ishahara y’abayobozi b’amashuri iteye itya :

Ku bijyane n’imishahara y’Abayobozi b’amashuri,

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye, ubumenyi rusange cg irya TVET azajya ahabwa 314.450Frwni ukuvuga ko bongerewe 58%.

Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681Frw ajye ahembwa 152.525Frw kuko hongereweho 50%.

Abayobozi bungurije ari ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%. Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo): Ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%) Ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%) Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%).

 

 

Avuga ku kibazo cy’inyongera ya 10% Hon. @Dr_Uwamariya yavuze ko hashize imyaka 3 abarimu bongererwa 10% ku mushahara, ubu rero nayo ari muri aya yose yongereweho, hafashwe umwanzuro wo kuyongereraho rimwe kugira ngo bihe mwarimu ubushobozi bwo gufata inguzanyo no kwiteza imbere.

Hon. @Dr_Uwamariya yavuze ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira hazatangazwa amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amafaranga y’ishuri mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta kubw’amasezerano mu gukumira ibyatumaga ababyeyi basabwa amafaranga y’umurengera hagamijwe kuzamura mwarimu.

SOMA BYINSHI HANO KURI TWITTER YA MINEDUC

Share This