MINEDUC IJAMBO RYA MINISITIRI W’INTEBE DR. NGIRENTE EDOUARD MU BIRORI BY’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU.

0

MINEDUC IJAMBO RYA MINISITIRI W’INTEBE DR. NGIRENTE EDOUARD MU BIRORI BY’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWARIMU.

Mwaramutse mwese,

  1. Nari ngiye gutangira nk’uko tujya dutangira discours, tuvuga Ba
    nyakubahwa bateraniye hano, ariko nafashe akanya ko kureba
    no kubaza abo twicaranye hano nsanga nabo ndetse n’abandi
    batumirwa bose nta utarigeza aca mu mwuga w’ubwarimu.
    Nasanze bose barigishije.
  2. Narebye rwose uhereye ku ruhande ukagera ku rundi,
    uwahaguruka ukavuga ko atigishije ubanza yaba atubeshye,
    nabonye bose barigishije.
  3. Ibyo rero birampa uburenganzira bwo kuvuga ngo ba
    Nyakubahwa barimu muteraniye hano.
  4. Ubwo rero uyu munsi, mwarimu yubahwe, kandi dusanzwe
    n’ubundi tumwubaha.
  5. Nkaba rero ngira ngo ba Nyakubahwa barimu muteraniye hano,
    nanjye ndimo kuko nanjye narigishije, nanjye nabaye
    umwarimu, nongere mbasuhuze, kandi mbaramutse mu izina
    rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Yari yifuje kubana
    namwe uyu munsi, ariko kubera impamvu z’akazi kenshi n’izindi
    gahunda nyinshi afite, ntabwo yashoboye kuza ansaba
    kumuhagararira muri uyu muhango.
  6. Ariko nkaba nagira ngo mbabwire ko ubutumwa bwe buri mu
    ijambo rimwe gusa ni uko Guverinoma y’u Rwanda ishyigikiye
    byimazeyo umwuga mukora.
  7. Akaba ari yo mpamvu dukomeza kubita abarezi n’ababyeyi mu
    Gihugu cy’u Rwanda, mukomereze aho.
  8. Umunsi mpuzamahanga w’Umwarimu, ni umwanya mwiza wo
    kongera gushimira uruhare rukomeye umwarimu agira mu
    iterambere ry’Igihugu muri rusange, ari mu bijyanye n’inzego
    zose dukoreramo kuva mu nganda, ubuhinzi, ubworozi, akazi ka
    Leta n’ibindi, uyu ni umunsi twibukaho ibyo byose kuko
    byaturutse kuri mwarimu.
  9. Ibyo dukora mu myuga yose turimo ni uko dufite umuntu
    wabitwigishije, yaba ari mu ishuri risanzwe cyangwa se
    yaranakwigishije isaha imwe cyangwa abiri, ariko ibyo dukora
    dufite umuntu wabitwigishije.
  10. By’umwihariko rero, nka Guverinoma y’u Rwanda, turashima
    cyane akazi keza mukora ndetse n’umusanzu wanyu mu guha
    abana bacu uburere bukwiye ndetse n’uburezi bufite ireme.
  11. Aha icyo dusaba mwarimu kandi namwe murabizi,
    tubiziranyeho, hari ugutanga uburezi burimo sciences zose
    zigwa twigisha, ariko hari no gutanga uburere butuma umwana
    w’Umunyarwanda akurana uburere bwiza discipline, imyitwarire
    ituma tuba abo turi bo, tugakorera Igihugu cyacu.
  12. Uko rero twicaye hano iyo ni yo ntego iduhuje twese, ni ukuba
    mwarimu utegura Umunyarwanda w’ejo hazaza, nawe uzaba ari
    umurezi w’abandi Banyarwanda b’igihe kiri imbere.
  13. Urwo ruhererekane rw’uburere n’uburezi ruturuka kuri
    mwarimu afatanyije n’umuryango wa buri mwana aturukamo ni
    rwo rutuma Igihugu cyacu kigira ejo heza nk’uko tubyifuza muri
    iki gihe.
  14. Nk’uko mubizi, Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugira
    ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based Economy).
    Ibyo rero nabyo bijyana n’uko abana bacu tubikesha mwarimu,
    baba bigishijwe neza.
  15. Iyi ntego kandi kugira tubashe kuyigeraho, abarimu bagomba
    gukomeza kubigiramo uruhare rugaragara. Birumvika ko
    mwarimu atari uwo gutanga uburezi gusa ahubwo atanga
    n’uburere bujyana ku myitwarire myiza iranga Umunyarwanda
    aho agiye gukora hose.
  16. Akaba kandi ari muri urwo rwego nongeye gusaba abarimu
    n’abarezi bose kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo mubere
    urugero rwiza abanyeshuri mwigisha ariko na société aho
    munyura.
  17. Nk’uko tubizi, aho tunyura twese nk’abarimu abandi
    Banyarwanda batureberaho, iyo mwarimu yitwara neza n’aho
    anyura bitwara neza, bavuga bati mwarimu yanyuze aha, ariko
    iyo yitwaye nabi nabyo bitanga isura mbi.
  18. Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko abarimu tutigisha gusa
    ahubwo n’aho turi yaba ari umunsi w’akazi cyangwa atari
    uw’akazi, twitwara neza tukaba intangarugero muri communities
    aho duherereye. Ibyo rero tubiziranyeho ariko nagiraga ngo
    twongere tubishimangire nka Guverinoma.
  19. Umwarimu akwiye kuba intangarugero aho ari hose, akarangwa
    n’ikinyabupfura ndetse n’isuku igomba kuturanga twese
    nk’Abanyarwanda, ariko ihereye kuri mwarimu ikagera no ku
    bana turera.
  20. Igihugu, ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange
    tubatezeho kugira uruhare rukomeye mu gutoza abana bacu iyo
    mico yose myiza iranga Umunyarwanda.
  21. Ntabwo ntinda kuri gahunda dufite mu burezi kuko tuzifatanya
    namwe abarimu murazizi. Inyinshi zamaze kwibutswa ari mu
    ijambo Minisitiri w’Uburezi yavuze ndetse no mu kiganiro
    Minister of State amaze gutanga, yabisuyemo byose.
  22. Akaba yatwibutsaga ko ibyinshi ari mwe mubikora umunsi ku
    wundi, ari abarimu bateraniye hano, ari abayobozi b’ibigo, icyo
    yakoze rero ni ukutwibutsa inshingano zacu nk’abarimu no
    kutwibutsa ibyaba bidakora neza. Nkaba nagiraga ngo mbasabe
    ko izo gahunda tugomba kuzubahiriza neza uko bikwiye.
  23. Turaboneraho kandi gusaba ababyeyi bohereza abana ku
    mashuri, ntabwo ari ukuboherereza mwarimu gusa, ahubwo
    natwe nk’ababyeyi dusabwa gufasha mwarimu kuturerera,
    gufasha mwarimu kurerera Igihugu.
  24. Murabizi kandi ko ubumenyi bugenda buhinduka kandi kwiga
    nabyo ni uguhozaho. Ni muri urwo rwego namwe nk’abashinzwe
    gutanga ubumenyi tubasaba guhora mwihugura kandi
    murabikora. Amahugurwa y’abarimu ahoraho kandi
    turayashyigikiye cyane.
  25. Turabasaba gukomeza kwiyungura ubumenyi mu
    ikoranabuhanga kuko rifite akamaro gakomeye mu myigishirize.
  26. Ikindi mukwiye kongeramo imbaraga ni ukwihugura cyane mu
    rurimi rw’Icyongereza kuko arirwo dukoresha twigisha.
  27. Turagira ngo tubwire abarimu ko Ururimi rw’Icyongereza, ari
    igikoresho kidufasha gutanga ubumenyi dufite muri iki gihe mu
    bana b’Abanyarwanda. Isomo ryose twigisha muri iki gihe,
    ryigishwa mu Cyongereza, bisobanuye ko amahugurwa
    muhabwa mu rurimi rw’Icyongereza muyafate nk’amahugurwa
    y’ingirakamaro azabafasha kuramba mu kazi ndetse no
    kugakora neza.
  28. Icyo nkaba ngira ngo nongere ngisobanure ko amahugurwa
    muhabwa mu Cyongereza, rwose muyafate nk’ikintu gikomeye
    kibafasha kurangiza neza inshingano zanyu uko mubisabwa.
  29. Ibi byose rero Guverinoma irabizeza ko izakomeza
    kubibafashamo nk’uko bisanzwe kugira ngo bikorwe
    bitabangamiye akazi kanyu ka buri munsi.
  30. Kugira ngo murusheho koroherwa mu kazi kanyu, turabizeza ko
    Guverinoma izakomeza gushaka no gushyira mu myanya
    abarimu bashoboye kandi bafite ubwitange. Ibi bizagira uruhare
    mu kugabanya umubare w’abanyeshuri bigishwa n’umwarimu
    umwe.
  31. Turabizi ko mu gihe gishize abarimu mwarananirwaga cyane
    kubera ko twari dufite ibyo twita ubucucike, ugasanga
    umwarimu umwe arigisha abana bageze ku 100, ariko nyuma ya
    gahunda Guverinoma y’u Rwanda yashyizemo imbaraga yo
    kubaka amashuri (School construction) yarangiye muri aya mezi
    abiri ashize, umubare w’abanyeshuri bigishwa na mwarimu
    umwe waragabanutse.
  32. Kuri ubu ndetse uwo mubare uri hagati ya 45 na 50. Bivuze ko
    ubu mwarimu afite abanyeshuri ashobora kwigisha
    akanabakurikirana. Turabasaba rero ko ibyo namwe
    mwabiheraho kugira ngo mukore umwuga neza kuko Leta
    yatekereje ku mvune mwagira mbere.
  33. Ikindi mukwiye kwibanda cyane cyane ku guhanga ibishya
    (Innovation) ndetse no gukora ubushakashatsi bukemura
    ibibazo by’Abanyarwanda ndetse n’iby’Isi.
  34. Ubundi abashakashatsi abenshi bava mu bwarimu, aho twagiye
    dusura amashuri ya za TTC hari aho wasanga abarimu ubwabo
    barihimbiye imfashanyagisho zaba zidahagije bakazikorera mu
    bikoresho byo mu Rwanda. ibyo turabishima cyane kuba
    mwarimu yakoresha ibitabo yahawe ariko akaba yanongera
    ubuhanga bwe mu guhanga imfashanyigisho.
  35. Ndagira ngo nsabe kandi abarezi bateraniye hano kurushaho
    kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya
    gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere uburezi. Izo
    gahunda zavuzwe ariko reka nibutse zimwe muri zo.
  36. Twese tuzi uruhare imirire y’umwana igira mu mikurire ye,
    ntagwingire, ntarware bwaki, ariko n’uruhare bigira mu kwiga
    neza. Umwana wariye neza yiga neza. Niyo mpamvu Guverinoma
    y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kugaburira abana bose ku
    mashuri. Kuva mu mashuri abanza kugeza no mu yisumbuye.
  37. Iyo gahunda nagira ngo nsabe abayobozi b’ibigo bateraniye hano
    n’abarimu babafasha kuyishyira mu bikorwa ku buryo
    bw’intangarugero muyizi ku izina rya School Feeding Program.
    Mureke tuyishyire mu bikorwa dufatanyije neza, kugira ngo
    abana bacu barye ku ishuri, barye neza noneho bige neza.
  38. Muri iyo gahunda Leta yashyizemo amafaranga ahagije atuma
    buri kigo kigira aho gitegurira amafunguro y’abanyeshuri kandi
    kikagaburira abana bacyo bakigaho bose.
  39. Nkabo nongeye kubwira abayobozi b’ibigo ko musabwa
    kubahiriza iyi gahunda mu buryo butarimo ikosa na rimwe.
    Abayobozi b’ibigo bari aha ndibaza ko tubyumvikanaho.
  40. Ikindi kizakomeza ni gahunda yo kugenda dusana amashuri
    kugira ngo ari ugusana ashaje no kongera umubare w’ahari,
    kugira ngo bwa bucucike dukomeze kubugabanya byorohere
    mwarimu kwigisha. Iyo ni gahunda twese uko turi aha
    dukomeza kugiramo uruhare.
  41. Ikindi gisabwa abayobozi b’ibigo n’abarimu akenshi babafasha
    ni imicungire myiza y’umutungo w’ishuri no kuwufata neza.
    Ibitabo by’ishuri muhabwa nk’imfashanyigisho mureke tubifate
    neza, bibikwe neza kugira ngo bifashe abanyeshuri bari mu
    ishuri uyu munsi n’abazaba baririmo ejo.
  42. Hanyuma ikindi, za computers ku mashuri ze kwibwa,
    umutungo w’ishuri, capitation grant muhabwa yo kubafasha mu
    micungire y’ikigo, nawo ucungwe neza. Uko Leta igenda yohereza
    amafaranga mu Turere, mu mashuri, mudufashe kugira ngo
    acungwe neza.
  43. Twe kuba abayobozi b’ibigo bazahanwa kubera kubacunze nabi
    uwo mutungo, ahubwo tuzabe abayobozi b’ibigo umwaka
    tuzahurira hano dushimwa ko twacunze neza umutungo
    dushinzwe n’abakozi dushinzwe.
  44. Ndagira ngo rero nongere nshimira ba Nyakubahwa barimu
    bateraniye hano, twese uko turi hano dukomeze twihe
    inshingano yo gukora akazi kacu neza ariko nongera
    kubisubiramo ko Leta y’u Rwanda ibashyigikiye, ishyigikiye
    umwuga mukora ndetse tuwufata nk’umwuga wa mbere utegura
    imibereho y’ejo hazaza.
  45. Ubufasha buhabwa abana biga mu bigo nderabarezi (TTCs),
    bugamije kugira ngo muri ayo mashuri hajyemo abana
    bashoboye kandi boroherwe, be kwiga ku kiguzi gihenze kugira
    ngo tugire abarimu beza b’ejo haza.
  46. Ibyo rero nagira ngo nongere nkangurire abana, abayobozi
    n’abarezi bigisha muri ayo mashuri kugira ngo dukomeze
    tuyigishe neza dutegura abarimu b’ejo hazaza.
  47. Ibyo byose bigamije gutegura mwarimu mwiza w’amashuri
    abanza, uw’amashuri yisumbuye ndetse na mwarimu wa
    kaminuza.
  48. Nkaba rero ntatinze nagira ngo nongere mbashimire, mbabwira
    ko Guverinoma y’u Rwanda ibashyigikiye, ishyigikiye umwuga
    mukora, mbifuriza umunsi mwiza wa mwarimu ariko nabifuriza
    kugira umwaka mwiza w’amashuri kuko nibwo tukiwutangira.
  49. Nkaba nifuza kugira ngo mbabwire ko uyu mwaka w’amashuri,
    twifuza ko uba umwaka w’intangarugero hanyuma mu mpera
    z’umwaka ni ukuvuga mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha
    tuzagire bya bindi twita learning outcomes byiza abana babe
    batsinze bafite amanita meza kubera ko bazaba barigishijwe
    neza.
  50. Murakoze cyane mukomeze kugira umunsi mwiza
    Murakoze.

SOMA BYINSHI HANO

Share This